in

Umukinnyi ukomoka mu Rwanda yakoze ibyari byananiye abandi mu mukino Manchester United yatsinze

Noam Emeran Nkusi umukinnyi ufite amamoko mu Rwanda kuko Se umubyara akomoka mu Rwanda yitwaye neza ubwo yatsindaga igitego akanatanga umupira uvamo igitego mu mukino wa mbere wa gicuti Manchester United yatsinzemo Leed United muri Noruveje.

Kuri uyu munsi tariki 12 Nyakanga Ikipe ya kipe ya Manchester United yakinnye umukino wa gicuti na Leed United yo mu Bwongereza, mu mukino wabereye Oslo muri Noruveje.

Manchester United yabanjemo abakinnyi basanzwe bakinira ikipe ya mbere nyuma bagakinisha abakinnyi baturuka mu ikipe z’abato.

Emeran Nkusi Noam wafashije Manchester United kwitwara neza

Ku munota wa 46 nibwo Emeran Noam yinjiye mu kibuga asimbuye Amad Diallo. Noaam ku munota wa 67 yatsinze igitego cya mbere cya Manchester United maze no ku munota wa 80 atanga umupira wavuyemo igitego awuha Joe Hugill, umukino urangira Ten Hag n’abasore be batsinze ibitego bibiri ku busa bwa Leeds.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Yigirira umutima mwiza! Rutahizamu Leander Onana amamiliyoni yaguzwe na Simba Sc yanze kuyarya wenyine (Amafoto – Videwo)

Wari umukino ubereye ijisho: U Rwanda rweretse Uganda ko burya atari buno (Amafoto)