in

Element atangiye kwihenura! Element yakurikiye uwamureze nyuma aza kumuta none afatwa nk’uwahemukiye Country Records

Kuri ubu kuvuga iterambere rya muzika nyarwanda ntuvugemo Country Records na Element kwaba ari ukwigiza nkana.

Nubwo hari n’abandi bagize uruhare rukomeye mu kubaka iki gice, ntawakwirengagiza uruhare rwa studio Country Records yazanye Producer wamamaye mu gutunganya indirimbo mu Rwanda ari we Mugisha Fred Robinson wamamaye nka Element.

Iterambere yagejejweho na Country Records ryatumye yihenura aho kwiyoroshya

Umunyarwanda yaravuze ngo umuntu uzamumenya natunga ifaranga! Iyo urebye uko Element yitwaraga mbere n’uko yari atangiye kwitwara kuri Noopja nyuma yo kwamamara no kugira bimwe ageraho mu buzima, ubona ko byakomeje gutera Noopja impungenge yibaza impamvu uyu mwana yaba atangiye guhinduka kandi yaramwizeraga nk’umwana witonda.

Yateye umugongo uwamuhaye ijambo asanga uwijeje abandi ijuru ntiyaribaha

Mu itandukana rya Element na Country Records, umuhanzi Bruce Melodie ni we uvugwa mu b’imbere cyane ko ari nawe studio ireberera inyungu za Bruce Melodie yashinze kureshya no kumvisha Element ko agomba kuva muri Country Records aho yita iwabo akerekeza hanze mu bundi buturo.

Mu bantunganya umuziki bazamuye Bruce Melodie harimo Fazzo Pro utamerewe neza muri iyi minsi, Piano The Grooveman, Junior Multisystem n’abandi.

“Ese ibyo Bruce Melodie atakoreye aba bagabo baruhanye cyane mbere aho ni byo azasohoreza kuri Element? Reka tubitege iminsi” – akazi afite impugenge nyinshi. Ntawabura kuvuga ko aba bagabo batereranywe na Bruce Melodie.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
2 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Biz 🧡
Biz 🧡
1 year ago

Umuterankunga mukuru w’iyi nkuru ark ni Country records?
Kuki mwumva ko mwatega undi mwana iminsi cg kugakora inkuru zimwangisha rubanda? Remember ko numwana adasazira iwabo aya matiku rwose wap mu bantu b’abagabo

ZAJU
ZAJU
1 year ago

Erega umubyeyi arabyara ,ariko ntaba azi uzamukiza ,cg uzamucira akabando ko mubusaza.hari umwana ukira agakiza iwabo Hari nundi ukira kugiti cye.ikindi akanyoni katagurutse ntikamenya iyo bweze.Eleee nawe reka asohoke yige isi yahandi uko ikora bizamufungura amaso,iyisi nayo ni kwigisha ndayizera.ikinyoni kitagurutse bakita igishwi.

Amashusho yigihe umuraperi AKA yarasawaga(Reba Videwo)

Kigali ibintu byakaze! Noneho umukobwa yagiye gusura umuhungu ataha yambaye isume gusa kuri moto