in

Ejo Rayon Sports izakina umukino ukomeye wa gicuti

Ikipe ya Rayon Sports izacakirana na Kamonyi FC yahoze ari Pepiniere FC, uyu mukino wa gicuti uzakinwa ejo ku wa Gatandatu tariki 15 Ukwakira 2022 ukazatangira Saa Cyenda z’amanywa.

Uyu mukino uzabera kuri Sitade yo ku Ruyenzi mu Karere ka Kamonyi, iyi kipe ya Kamonyi FC ikaba itozwa na Muhire Hassan watoje amakipe atandukanye arimo Bugesera FC, Rugende FC n’izindi nyinshi zitandukanye.

Kwinjira kuri uyu mukino ahasanzwe ni amafaranga igihumbi, mu gihe ahatwikiriye ari ibihumbi bibiri by’Amanyarwanda.

Ku wa Kabiri tariki 11 Ukwakira 2022, Rayon Sports yagombaga gucakirana na AS Kigali mu mukino w’umunsi wa gatanu wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, ariko uyu mukino warasubitswe bitewe n’uko Ikipe y’Abanyamujyi ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya CAF Confederations Cup aho izacakirana na Al Nasr yo muri Libya mu mpera z’iki cyumweru.

Ikipe ya Rayon Sports izagaruka mu kibuga tariki 23 Ukwakira 2022 yakira Espoir FC itozwa na Bisengimana Justin mu mukino w’umunsi wa 6 wa shampiyona, uyu mukino uzatangira Saa Cyenda z’amanywa ubere kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Iyi kipe yabashije gusarura amanota 12 kuri 12 mu mikino ine ya shampiyona, aho yatsinze Rutsiro FC ibitego bibiri kuri kimwe, itsinda Police FC igitego kimwe ku busa, itsinda Rwamagana City FC ibitego bibiri ku busa, inatsinda Marines FC ibitego bitatu kuri bibiri, kuri ubu iracyayoboye urutonde rw’agateganyo.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Neymar ashobora kudakina igikombe cy’isi kubera azaba ari muri gereza

Videwo:n’umunyarwenya koko irebere shebah atoza kansiime kumansura ibyabaye