in

“Dufite igitecyerezo kizima ku hazaza ha Haaland ” —Mino Raiola

Rutahizamu Erling Haaland n’ushinzwe ku mushakira akaryo (Agent) Mino Raiola bamaze igihe batecyereza ku hazaza h’uyu rutahizamu mu myaka ibiri, Kandi bafite igitecyerezo kizima gusobanukiriye buri umwe yaho uyu mukinnyi azerecyeza nkuko uyu ushinzwe ku mushakira akaryo yabitangaje.

Haaland yerecyeje muri Borussia Dortmund avuye muri Salzburg nyuma yuko iyi kipe yo muri Bundesliga yishyuye asaga €20m zari ziri mu masezerano ye muri 2019.

Nyuma yo kugera muri iyi kipe, amaze kuyitsindira ibitego 51 muri Bundesliga bimugira umwe mu bambere bakoze aka gahigo, ku kigereranyo cya buri gitego kuri buri mukino muri iki kinyejana, Haaland yabaye umwe mu bakinnyi bageze kuri aka gahigo yihuse kurenza abandi mu mateka ya Bundesliga, akanaba n’umukinnyi ukiri muto ubikoze wa mbere ku myaka 21 gusa.

Nkuko bigaragara, mu bakinnyi beza batanu ku mugabane w’iburayi magingo aya, Robert Lewandowski wenyine umaze gutsinda ibitego 100, niwe umaze gutsinda ibitego byinshi kurusha Haaland we ufite ibitego 74 mu marushanwa yose kuva yakina umukino we wa mbere muri Dortmund muri Mutarama 18, 2020.

Amakuru menshi amusohora muri Dortmund amaze kuba menshi, nyuma yaho amasezerano ya Erling Haaland avuga ko impeshyi itaha azagurwa asaga €75m, ibi bikaba biri mu masezerano ye ko ikipe yose ya mucyenera yakwishyura ayo mafaranga.

Gusa Umuyobozi wa Borussia Dortmund, Hans-Joachim Watzke yavuze ko ibyo byose ari ibihuha gusa yanga no kwemeza ibijyanye nayo masezerano abibajijwe.

Mu gihe uyu mukinnyi yifuzwa n’amakipe yose y’ibigugu I burayi, Raiola uhagarariye uyu mukinnyi w’imyaka 21 mu mategeko, yizerako we na Haaland aribo bafite urufunguzo mw’isoko ry’igura n’igurishwa ry’abakinnyi rigiye kuza.

“Tumaze igihe dutecyereza ku hazaza he mu gihe gisaga imyaka ibiri, Dufite ibitecyerezo bisobanutse Kandi bizima bijyanye naho azerecyeza Kandi, cyane rwose, tuzareba Aho isoko rizatwerecyeza.” — Raiola aganira n’ikinyamakuru SPORT1.

Mino yakomeje agira ati—“Kubwo umukinnyi nkawe, ruzagira uruhare mw’isoko, ntabwo isoko rizagira uruhare kuri twe.”

“Nahinduye ibijyanye n’isoko ry’abakinnyi Kandi uyu munsi nkatwe abashinzwe inyungu z’abakinnyi (Agents) twaremye umukino mushya muri ruhago, Isoko ry’igura n’igurishwa ry’abakinnyi, uyu munsi, iminsi ibiri, icyumweru tuba tuvuga kuri ruhago, no mu myaka itanu mw’isoko ry’igura n’igurishwa ry’abakinnyi bizaba Aruko.”

Borussia Dortmund, yo yiteguye kujya gusura ikipe ya Bochum kuri uyu wa gatandatu, irushwa amanota agera kuri ane n’ikipe iyoboye urutonde rwa shampiyona, Bayern Munich nyuma yaho abasore b’umutoza Julian Nagelsmann batsinze ibitego 3-2 iyi kipe ya Dortmund mu mpera z’icyumweru gishize mu mukino wisee Klassiker.

Erling Haaland yaratsinze muri uwo mukino, aho magingo aya afite ibitego bine mu mikino itatu kuva aho avuriye mu kibazo k’imvune yari yaragize.

Amakipe arimo Manchester City, Manchester United, Chelsea, Paris Saint Germain, Barcelona na Real Madrid bivugwa ko zifuza uyu rutahizamu wa Borussia Dortmund mu mpeshyi itaha.

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amagambo umunyamakuru wa RBA Tracy Gasaro yabwiye umugabo we nyuma yo gukora ubukwe (AMAFOTO)

Mu Rwanda: Aragisha Inama Nyuma Yuko Asanze Abana 3 Afitanye N’umugore Nta Numwe We Urimo