in

Mu Rwanda: Aragisha Inama Nyuma Yuko Asanze Abana 3 Afitanye N’umugore Nta Numwe We Urimo

Umunyarwanda yaravuze ati “Ibyago bigwira abagabo”. Umugabo aragisha inama nyuma yuko asanze abana yitaga abe yabyaranye n’umugore we mu myaka 10 bamaranye nta numwe we urimo ahubwo umugore yababyaye hanze.

Uyu mugabo yagize ati :

Muraho neza ndi umugabo ndubatse mfite abana 3, maranye n’umugore wanjye imyaka 10.

Twagize urugo rwiza turakundana Imana iduha abana bazi ubwenge beza nanjye nkunda cyane.

Gusa bitewe nakazi nkora sinakunze kuba mu rugo kuko nakoreraga hanze y’igihugu iminsi myinshi, nkaza rimwe narimwe ariko nkaba hafi y’umuryango cyane mbitaho uko nshoboye.

Mu gihe nakunze kuba nahari nagiye nkomeza kumva ibihuha bivugako abana nabyaye atari abanjye, sibyiteho nkibwirako ari amagambo, bibaho imyaka irashira nkomeza kubyumva bigera aho nanjye ntagira kubitekerezaho bintera amakenga. Ubwo naringarutse mu Rwanda, naje gufata icyemezo cyo kubiba imisatsi yabo mbapimisha ADN yabo rwihishwa batabizi, kugirango menye ukuri.

Byabindi rubanda bavugaga nasanze aribyo nta numwe mubana nitaga ko ari uwanjye nasanze ari uwanjye. Nagize agahinda kenshi ntekereza ibyo nabakoreye byose, nibaza impamvu umugore yambeshye iyi myaka yose, nibaza niba arinjye utabyara, numva birandenze. None ni mugire inama, kugeza ubu sindabwira umugore wanjye ko mbizi, none ndibaza mbi mubwire dutandukane? Nicecekere kugirango ntababaza abana? Mbivuge nemere mbe iciro ry’imigani mu muryango, mbigenze?

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Jean Claude
2 years ago

Rero ibi mubona ari ikibazo gikomeye Ariko cyoroshye gukemuka….uwo mugabo nareke guhubuka ngo abivuge abibwira umugore we ah’ubwo nabanze amenye ko atabyara…muri abigenze ate nashake undi mugore(inshoreke) rwihishwa abane nawe ku buryo nta n’undi n’imwe azasiba akabariro kumara nibura amezi 3(aha Ariko abanze yisuzumishe indwara zifata mu myanya myibarukiro zishobora kuba intambamyi mu rubyaro,abahanga barakizi,asuzumwe hamwe n’ubwo mugore mushya nibasanga ntawe urwaye natangiye umurimo yabo yo gushaka umwanya)
Igihe nikigera ntabone uwo mugore atasamye amenye ko hari ikibazo kuri we nanone ajye gupimisha intanga ze bamenye ubushobozi n’imbaraga zifite cyangwa ubusembwa zifite…namara mubona ko zidashyitse…azaba amenye impamvu umugore we yabyaye ahandi….
Dore rero Inama nagira uyu mugabo,asanze atabyara( kuri uyu mugore mushya) yicecekere kuko umugore we w’isezerano n’ubwo yamuciye inyuma yanze kumubabaza ngo amwice mu bwonko amwange batandukane kubera atabyara.Yabitse ibanga rye ry’ibibazo by’abashakanye (aho ahamushimire)
Icya kabiri abana bakuze bazi ko uwo ari se kandi ntawundi uraza kubamwambura..abo baba bamwanditseho icyo kirahagije.
Icya gatatu yavuze ko akunda abo baba ni ukuvuga ko nabo bamukinda nka se(keretse nyina abisenye akababwira ko atari se)Rero aho niyinumire….

Ikindi rero cya rurangiza buriya abagore ni abana beeza iyo uberetse ukuri Ariko utarakaye baremera…nibyiza nabwo kumusaba mukajya gupimisha za grouped sanguins zanyu mwasanga zifite incompatibilites zituma mutabyarana ukamenya ko mwakoze amak9sa mbere mutarashakana ngo mubimenye…,,uyu mugore rero yirwanyeho kandi umenye ko utamubaga hafi agukeneye bishoboka ko nawe yanze aho waba warihengekaga!!!None urumva umugore yarakosheje wowe uri umwere?
Ingo nyinshi niko zubakwa kandi abagabo ni abarozi ni abarozi b’abana.Wibuke ko Yosefu yabyaye se wa Yezu/Yeah kandi ataramubyaye ntibyamubujije gutanga Bikiramariya…Itonde rero…

“Dufite igitecyerezo kizima ku hazaza ha Haaland ” —Mino Raiola

Umwarimu yahaye umugore we impano idasanzwe,benshi barumirwa