in

Abafana ba Motema Pembe basabye Corneille Nangaa kubohora RDC

Abafana b’ikipe ya Daring Club Motema Pembe (DCMP), imwe mu makipe akomeye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, basabye Corneille Nangaa, umuyobozi w’ihuriro AFC/M23, kubohora igihugu. Ibi babigaragaje binyuze mu ndirimbo y’uburakari baririmbye nyuma y’aho DCMP yitwaye nabi, itsinzwe na A.F Anges Verts ibitego 3-1 mu mukino wabereye kuri Stade des Martyrs i Kinshasa ku wa 6 Werurwe 2025.

Mu ndirimbo baririmbaga, abafana bagaragaje akababaro kabo, bavuga bati: “Nangaa we! Ngwino utubohore kuko Abaluba batwiciye Daring, ngwino utubohore, Abaluba batwiciye igihugu.” Iri jambo “Abaluba” ryashushanyaga ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi, kuko uyu mukuru w’igihugu akomoka mu bwoko bw’Abaluba, bwahoze butuye cyane mu mujyi wa Leopoldville, ubu wahindutse Kinshasa.

Ibi birego by’uko igihugu cyangiritse bije bikurikira ibyatangajwe n’amashyirahamwe y’abacukuzi b’amabuye y’agaciro n’abahagarariye sosiyete sivile mu ntara za Grand-Katanga. Abo baturage bashinje umuryango wa Tshisekedi gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuva mu 2019. Bamaze no kugirana amasezerano n’umunyamategeko Me Bernard Maingain, kugira ngo iki kibazo kigezwe mu nkiko. Bagaragaje ko barakajwe n’uko amafaranga akomoka kuri ayo mabuye atifashishwa mu kuzamura iterambere ry’izo ntara.

Corneille Nangaa we akunze kuvuga ko RDC yashegeshwe n’isahurwa ry’umutungo, ruswa, no kudaha agaciro inzego z’umutekano. Ni yo mpamvu yiyemeje guhindura ubutegetsi, afatanyije n’abarwanyi ba AFC/M23. Ubu aba barwanyi bagenzura ibice by’ingenzi byo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, birimo Umujyi wa Goma na Bukavu, aho bagenda bagaba ibitero mu rwego rwo kugerageza gufata ubutegetsi.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Yahageze nayo irenga umuhanda! I Rulindo hongeye kubera indi mpanuka iteye ubwoba ibera ahaherutse kugwa bus yahitanye abantu 20 – AMAFOTO

Dr. Wagner Nascimento mu myiteguro yo kugaruka muri Rayon Sports