Mu buzima bwa muntu by’umwihariko igitsina gabo hari uburyo bakoresha nkiyo bashaka gukundana n’umukobwa cyangwa umugore kugirango babiyumvemo.
Uyu munsi rero twabateguriye bimwe mu bintu bishobora gutuma musore cyangwa umugabo aterwa indobo mu gihe arimo gutereta inkumi.
1.Kwiyemera
Iyi ngeso n’imwe mu ngeso igitsina gabo gikunda kugira aho usanga baba bari kubwira abakobwa imwe mu mitungo bafite kandi ntayo babafite.
Burya rero abakobwa ntago bakunda ibi bintu kuko niyo atangiye kumva ukoresha amagambo gusa aho gukoresha ibikorwa bituma akubona mu mutwe maze akagufata nk’umwiyemezi.
2.Guhindukira
Burya iyo umukobwa ushaka gutereta muri kumwe uba ugomba kwirinda gucyebaguzwa .
Nk’uko bisanzwe igitsina gabo kigira ingeso yo guhindukira nkuko King James yabivuze ati: “Abasose tugira ingeso yo guhindukira tukareba inyuma…” burya rero ibi iyo ukunda kubikora muri kumwe bituma abona ko wifuza benshi bityo bigatuma akubona ko utamukunda ko anakwemereye n’ubundi wazajya umuca inyuma ,kuko ibi byo guhindukira byerekana ishusho yo kutanyurwa.
3.Kutamutega amatwi
Hari gihe usanga umusore ari wa muntu ukunda kwivuga cyane ntahe umwanya uwo barikumwe nawe ngo avuge cyangwa ugasanga umusore ntajya aha umwanya uwo yifuza gutereta ngo nawe amubwire bimwe mubye ,ibi bituma umukobwa abona ko udashobotse mu mutwe maze agahita abona ko ntacyo mwakora mwembi mwacyumvikanyeho.
4.Kutamenya gusetsa
Burya igitsina gore muri rusange gikunda abantu babasetsa kuko bagira umutima wo gukunda utuntu nkutwo akumva nibwo yishimye kuburyo yifuza iteka ryose kuzajya aba arikumwe nawe kuko nyine umutera ibyishimo bigatuma agubwa neza.
5. Kwatambara neza
Iyo uri mu nzira zo gutereta umukobwa biba bigusaba kumenya kwambara neza kuko burya abakobwa bashimishwa no kuba bakundana n’umuntu uri smart, kuburyo nawe azajya yumva ko akundana n’umuntu wumukire, aha ni naho usanga bya bindi byo kwiyemera bigaragarira aho wagakwiye wowe kumwereka ibikorwa kurusha amagambo.