in

Dore zimwe mu mpamvu zigutera kuzahazwa n’imihango

Imihango ku bakobwa cyangwa abagore ni ikimenyetso simusiga gihamya ko , umugore ari mu gihe cyo kuba yasama inda aramutse akoze imibonano mpuzabitsina idakingiye.
Gusa hari abakobwa cyangwa abagore bagira ububabare cyane mu gihe bari mu mihango.

Muri iyi nkuru tugiye kureba bimwe mu bintu bishobora kuba bitera uburibwe, mu gihe cy’imihango.

Zimwe mu mpamvu zishobora gutera uburibwe mu gihe cy’imihango:

. Kuba waratangiye kujya mu mihango ukiri muto, hano inzobere zivuga ko kuba waratangiye kujya mu mihango utarageza imyaka 11 y’amavuko byakuviramo kujya ubabara uri mu mihango.

. Kuba uatarabyara na rimwe Kandi ukuze.

. Uruhererakane rw’umuryango, ugasanga Hari umuntu wo mu muryango wigeze kugira icyo kibazo.

. Kuba inkondo y’umura y’umukobwa cyangwa umugore ifunganye cyane ku buryo amaraso abura uko asohoka neza.

.Kunywa itabi ryinshi.

.Kuba waraboneje urubyaro ukoresheje agapira ko mu mura.

. Kuba urwaye zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

. Kuba ugirira isuku nkeya imyanya yawe myibarukiro.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Kigali habereye impanuka y’imodoka itwara abagenzi aho yagonganye n’umumotari atwaye -AMAFOTO

Amakosa 5 akorwa mu gihe woza amenyo