Uru rutonde rwashyizwe hanze n’ikinyamakuru kabuhariwe mu kubara imitungo y’abantu n’ibyamamare bitandukanye kw’isi Forbes.
10. T.B Joshua (Miliyoni 15 z’amadolari)
Uyu mupasitoro wo mu gihugu cya Nigeria,mu mwaka wa 1997 yiyemereye ko akiza inrwara nka SIDA,ubumuga,ubuhumyi ndetse n’izindi nrwara zidakunze gukira.Afite televiziyo yitwa Emmanuel TV niyo televiziyo ya mbere ya gikiristu irebwa cyane muri Afurika
9. Chris Oyakhilome (Miliyoni 50 z’amadolari)
Uyu mu pasteur ukomoka mu gihugu cya Nigeria,uzwi cyane no mu Rwanda,yamenyekanye kubera inyigisho ze wasanga mu ndimi 143 zose.Uyu ma pasteur uretse idini n’insengero,afite hotel,restaurant ikomeye cyane ndetse na Televiziyo.idini rye ribariwa abantu 40 000.
8. Uebert Angel (miliyoni 60 z’amadolari)
Uyu mu pasteur w’imyaka 39 yonyine y’amavuko ukomoka mu gihugu cya ZImbabwe,idini rye rifite insengero 33 mu bihugu 15 byose.Yamenyekanye ku bikorwa byiza akorera imiryango itishoboye muri Aziya na Afurika.
7. Ayodele Oritsejafor (Miliyoni 120 z’amadolari)
Ni umwe mu pasteur bakize kurusha abandi muri Nigeria kuri miliyoni ze 120 z’amadolari.Yashoye umutungo we muri banki,na televiziyo yitwa ABN irebwa mu bihugu 75 byose.
6. E.A Adeboye (Miliyoni 130 z’amadolari)
Uyu mu pasteur wize imibare muri kaminuza ndetse akigisha no muri kaminuza y’iwabo muri NIgeriya,afite urusengero rwitwa Redeemed Christian Church Of God.
5. David Oyedepo (Miliyoni 150 z’amadolari)
Uyu mu pasteur nawe ukomoka muri Nigeriya,afite urusengero rukomeye kurusha izindi muri Afurika,ruterana 3 ku Cyumweru rukacyira abantu ibihumbi 50 umunsi umwe.Afite kaminuza ndetse n’indege za private jet 4.