Neymar Jr dos Santos umunya Brasil ukinira ikipe ya Fc Barcelona kuri ubu niwe uburayi bwose ndetse nisi yose muri rusange buteze amaso kugirango burebe ko azahindura ikipe nyuma y’igihe kirekire agarukwaho n’ibitangazamakuru bitandukanye ko hari amahirwe menshi yuko uyu musore ashobora kuva mu ntara ya Catalunya akajya mubanya mugi b’i Paris, gusa mbere yuko asinya amasezerano uyu musore abicishije muri Se umuhagarariye mu mategeko yahaye ubuyobozi bwa PSG urutonde rw’abakinnyi bagomba kugura kugirango bizamufashe nawe guhangana n’aba Cristiano Ronaldo na Messi.
Nkuko tubikesha ikinyamakuru l’equipe, uyu mukinnyi yavuze ko yifuza kuzakinana na Alexis Sanchez umunya Chili ukinira ikipe ya Arsenal, ndetse na Philippe Coutinho mwene wabo ukinira ikipe ya Livepool Fc kandi ko PSG nta mukinnyi wayo wundi igomba kurekura kugirango bazafatanye gutwara ibikombe bikomeye byo ku mugabane w’iburayi. Ibi akaba aribyo uyu musore yifuza kugirango asinye amasezerano ye nubwo bwose kubona abo bakinnyi bigoye.