Kim Kardashian wamenyekanye cyane hano ku isi kubera imideli myinshi yagiye amurikira abantu mu birori yagiye akorera hirya no hino ku isi ndetse n’ibiganiro bitandukanye yagiye akora bigatuma amenyekana hirya no hino ku isi ku munsi w’ejo abinyujije k rubuga rwe rwa snapchat yashyize hanze amafoto y’umwana we (North West) ari kumwe n’inshuti ze mu birori byo kumwifuriza isabukuru nziza y’amavuko.


Nkuko tubikesha ibinyamakuru bikomeye cyane nka thesun n’ibindi, uyu mwana wa Kim Kardashian uzwi ku mazina ya North West yinjiye mu mubare w’abantu bakoreye iminsi mikuru myinshi y’amasabukuru y’amavuko yabo kuko guhera mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka agenda akorerwa ibirori bitandukanye mu rwego rwo kumwifuriza isabukuru ye nziza.