Mu mikino yose habamo iminota y’akaruhuko,muri ako karuhuko abakinnyi bajya kuri toilette cyangwa bakora ibindi gusa iyo abakinnyi bahuye n’ikibazo akaruhuko kataragera bakora amabara.
Luis Suarez aza kuba ari muri uru rutonde nuko we bakina na Saudi Arabia yaje gusaba uruhushya ajya kuri toilet.
10. Tony Stewart
Uyu mugabo yigeze kwinera ubwo yari mw’isiganwa ya NASCAR isiganwa yaje no gutsinda ariko ababjijwe n’abanyamakuru ku kuntu yasabye bagenzi be kujya kuri toilet avuga ko yashakaga kujya kwi brossa no gusokoza.
9. Gary Lineker
Gary Lineker uzwi cyane mw’ikipe y’igihugu y’Ubwongereza kuri ubu akaba ari umunyamakuru ukomeye yaje kwinera mu gikombe cy’Isi cya 1990 mu mukino bakinaga na Ireland nyuma yo gutera tacle akaguma yicaye hasi akihanaguza n’intoki.
8. Paula Radcliffe
Uyu mugore ni umwe mu bantu batwaye ibikombe byinshi muri za marathon gusa mu mwaka wa 2005 muri marathon y’i London yaje gufatwa n’ibibazo byo mu nda yiyegeka ku muhanda ubundi arituma abafana bari aho hafi nyuma aza no gutsinda iyo marathon.
7. Humberto Brown
Uyu muteramakofi yaje kwinera hagati mu mukino ifoto byose irabyivugira urebye kw’ikabutura ye.
6. SID Vicious
Uyu mu catcheur mu gihe yarwanaga na UnderTaker muri Wrestlemania 2005 yaje kwinera umusifuzi na Undertaker bumvise umuhumuro udasanzwe yemera gutsindwa atagoranye ngo umukino urangire ajye kuri toilette.
5. Uta Pippig
Uyu mugore asiganwa muri marathon ya Boston nawe yaje kwinera kubera diarhee yari arwaye amaraso n’ibindi bimanukira ku maguru nk’uko bigaragara kw’ifoto.
4. George Brett
Yakinnye umukino wa Baseball aramenyakana cyane rimwe mu myitozo ari gukora stretching yaje gusura gusa ntiyasura gusa aranituma.
3. Julie Moss
Uyu mugore ubwo yirukaga Triathlon (umukino usaba kwiruka kwoga no kunyonga igare) yaje kugera ahantu yumva biranze nibwo yicaye hasi arituma nubwo atabishakaga ariko umubiri wari wanze kwihangana.
2. John Cena
Ubwo uyu mugabo yarwanaga na Scott Steiner,yaje gusaba umusifuzi kujya kuruka nuko ariherera gato gusa mu kuruka yaje no kwituma yambaye imyenda yose nawe byaramucitse. .
- Yohann Denis
Mu mikino Olimpike yabereye muri Bresil muri 2016 yiruka marathon yaje kwinera ikabutura iratoha biramanuka amaguru yose biza kurangiza ariko abaye uwa 8.