in ,

Dore urutonde rw’abakinnyi banywa amatabi menshi ku munsi kurusha abandi

Itabi rigira ingaruka ku bihaha by’umuntu wiyemeje kurinywa kandi ibihaha bikaba bikenewe ku bakinnyi ba ruhago,nyamara hari abarinywa kandi kenshi kandi ntibagire ikibazo mu kibuga.

  1. Fabien Barthez

Uyu mugabo benshi bazi mw’ikipe ya Manchester United n’iy’igihugu cy’Ubufaransa yaje lutoroherwa n’itangazamakuru ubwo yafotorwaga atabizi mu kiganiro cyitwaga “Les yeux dans les bleus” aho na Paul Scholes yivugiye ko mbere y’imyitozo hari imyotsi myinshi kubera Barthez atashoboraga gutangira imyotozo nta tabi anyweye.

2. Radja Nainggolan

Uyu musore ukinira ikipe ya AS Roma we byageze ho yivugira ko adatewe isoni no kuba anywa itabi

3. Zinedine Zidane na Buffon

Uyu mugabo usigaye utoza ikipe ya Real Madrid nyuma ya 1/2 cy’igikombe cy’Isi yaje gufotorwa anywa itabi mbere yo guhura ku mukino wa nyuma na Giangui Buffon nawe unywa itabi ryinshi.

Zidane mu gikombe cy”isi 2006 anywa itabi

4. Gerard Pique na Cesc Fabregas

Aba bagabo bombi bakinira ikipe ya Espanye banakinanye muri Barca ni bamwe mu bazwiho kunywa agatabi katari gake aho Pique we yajyaga afotorwa yasohokanye na Shakira ari kwitumurira umwotsi nta kibazo.

Pique na Fabregas banywa itabi

5. Olivier Giroud

Mw’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa Giroud nawe aza mu banywa agatabi cyane gusa si we gusa muri iyi kipe unywa itabi kuko hari na Philipe Mexes ndetse na Jeremy Mathieu nabo bamufasha.

Giroud na Koscienly banywa amatabi

6. Mario Balotelli

Balotelli benshi bazi ko yagiye abipfa n’amakipe benshi kuba anywa itabi nyamara we ntago agira ubwoba bwo kubihisha kubera amafoto ye ari kunywa itabi atagira uko angana.

7. Wayne Rooney

Captain w’ikipe y’igihugu y’Ubwongereza nawe azwiho mu bakunda isigara n’amafoto ari kuyanywa ni menshi gusa si we wenyine muri iyi kipr kuko Jack Wilshere na Andy Caroll nabo baza muri uru rutonde.

Wayne Rooney anywa itabi

8. Marco Verratti

Uyu musore uri gushwana n’ikipe ye ya PSG ashaka kujya muri Barca yongeye kugaragara mu biruhuko anywa itabi nubwo atari bishya babimuziho.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Isomere inkuru ibabaje ku bafana ba Neymar Junior

Umukinnyi ukomeye wa ruhago mu rukundo n’umukinnyi ukomeye wa film z’urukozasoni Pamela Anderson