in ,

Dore urutonde rw’abakinnyi bakomeye cyane bashobora kutazakina igikombe cy’Isi cya 2018 mu Burusiya

Muri iki gihe abakinnyi bahawe uruhushya rwo kwitabira imikino y’amakipe y’ibihugu,abakinnyi bamwe na bamwe bagiye bakomeye kw’Isi bafite amahirwe asa nk’aya nyuma yo guhesha ibihugu byabo amatike agana mu Burusiya ahazabera igikombe cy’Isi umwaka utaha.

Lionel Messi na Argentine na Alexis Sanchez na Chili

Ku mugabane w’amerika y’epfo,ikipe ya Bresil ibifashwijemo n’abasore bayo nka Neymar,Philippe Coutinho n’abandi bahesheje iyi kipe i ticket kare cyane kuko yizeye bidasubirwaho kujya mu Burusiya hashize imikino 2 yose.Uruguay ya Luis Suarez na Cavani iza ku mwanya wa 2 aho ikurikiwe na Colombiya ya James Rodriguez na Falcao.Peru ikaza ku mwanya wa 4 aho iza gukina n’ikipe ya Argentine y’abasore nka Lionel Messi,Di Maria n’abandi iza ku mwanya wa 5 usaba kubanza gukina umukino w’akamarampaka (barrage) ngo itambuke.Mu mukino urahuza Peru na Argentine ufatwa nka finale kuko abasore barangajwe imbere na Messi bawutsinzwe bagira amahirwe menshi yo kuzareba iki gikombe kuri televiziyo,kuko Chile ibakurikiye ku mwanya wa 6 itsinze yo yahita ibaka uwo mwanya wa 5 kuko ibarusha inota 1 gusa.

Andre Ayew,Asamoah Gyan na Ghana

Muri afurika,ikipe ya Ghana imaze igihe iserukira neza uyu mugabane mu gikombe cy’isi,iri ku mwanya wa 3 aho irushwa na Uganda iri ku mwanya wa 2 amanota 2 ndetse na Misiri (Egypt) iri ku mwanya wa mbere amanota 4 yose.Ghana ikaba isabwa gutsinda imikino yose harimo n’uwo izakina na Misiri bigasaba ko Misiri itsindwa imikino yose.

Arjen Robben n’Ubuholandi

Ku mugabane w’i Burayi,mw’itsinda rya A,ikipe ya Suede yahoze ikinamo Zlatan Ibrahimovic waje gusezera nyuma ya Euro ya 2016,irusha Ubuholandi bwa Arjen Robben na Memphis Depay amanota 3 yose mu mikino ibiri isigaye harimo uwo bazahuriramo kandi zombi ziri kurwanira gukina umukino wa barrage kuko ziyobowe n’Ubufaransa muri iryo tsinda.Image result for arjen robben in netherlands

Cristiano Ronaldo na Portugal

Mw’itsinda B ku mugabane w’i Burayi,ikipe ya Portugal irushwa amanota 3 n’ikipe y’Ubusuwisi (Switzerland) bafite n’umukino uzabahuza muri 2 buri kipe isigaje.Mu ighe Portugal yarangiza ikirushwa amanota yahita ica mu mikino ya barrage.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzi K8 Kavuyo yibasiwe bikomeye n’abafana be

Agashya: Alexis Sanchez agiye kugira igitambo umukinnyi ukomeye w’ikipe ya PSG