in ,

Agashya: Alexis Sanchez agiye kugira igitambo umukinnyi ukomeye w’ikipe ya PSG

Nyuma y’akayabo ka Miliyoni 400 z’amayero ikipe ya PSG yatanze kugirango ibashe kugura abakinnyi bakomeye bamwe mu beza isi ifite aribo Neymar Jr na Kylian Mbappe, kurubu umugambi wo gukomeza ubusatirizi bwabo bawukomereje mu ikipe ya Arsenal aho biyemeje gutanga rutahizamu wabo Edison Cavani ku kayabo k’amafaranga menshi maze bakazana Alexis Sanchez ku buntu bityo bakaba bahunze ibihano bya Financial Fair Play. Edinson Cavani  (Reuters)

Directeur Sportif wa PSG mushya Antero Henrique yamaze kumvikana n’abamukuriye ko gahunda igezweho ifitiye ikipe akamaro ari ukugurisha Edison Cavani ku kayabo ka Miliyoni 100 z’amayero ku ikipe yose izamwifuza maze bagahita baha amasezerano meza Alexis Sanchez w’ikipe ya Arsenal yifuza kuko batazamugura ahubwo azaba ari umukinnyi wigurisha kuko amasezerano ye azarangira mu kwezi kwa gatandatu k’umwaka utaha. Gusa ibi babifashemo umwanzuro nyuma y’inkundura n’ubushyamirane byabaye hagati ya Neymar na Cavani bapfa Penalty ndetse no kumara kwitegereza ukuntu Edison Cavani arata ibitego byinshi byabazwe nyamara impuzandengo mu mibare y’imyitwarire ye ikaba imushyira muri umwe muri ba rutahizamu beza isi ifite. Ikipe ya PSG yamaze kwereka isi ya ruhago ko ishoboye byinshi bityo tukaba twiteze kureba ko nibi iri kwifuza bizajya mu buryo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore urutonde rw’abakinnyi bakomeye cyane bashobora kutazakina igikombe cy’Isi cya 2018 mu Burusiya

Umwe mu Bakobwa bitabiriye irushanwa rya MISS Rwanda yashimishijwe bikomeye n’ibitutsi bya Safi na Parfine