Mu gitaramo cya East African Party hamaze gushyirwa ahagaragara abahanzi nyarwanda 12 batandukanye bazaririmbamo.
Muri aba bahanzi harimo abakizamuka nka Okkama, Ariel Wayz, Ish Kevin, Afrique ndetse n’abandi, kandi harimo n’abahanzi bamaze igihe mu muziki nyarwanda nka King James, Rideman, Bruce Melodie, Platini ndetse n’abandi.
East African Promoters itegura iki gitaramo, mu minsi mike ishize yatangaje ko nta muhanzi wo hanze y’u Rwanda izongera gutumira muri iki gitaramo.