Minisitiri w’Umuco muri Israel yategetse ko umuririmbyi Hanna Goor yirukanwa mu gitaramo aryozwa ko yagiye imbere y’abafana yambaye mu buryo bugaragaza amabere kandi bihabanye n’umuco.
Hanna Goor yamamaye cyane muri Israel ubwo yahatanaga mu kiganiro mpamo cyerekana ubuzima bw’abarushanwa kuri Televiziyo [A Star Is Born]. Yari umuhanzi w’imena mu bari batumiwe mu iserukiramuco ry’umuziki Celebrate August festival riherutse kubera muri Ashdod mu majyepfo ya Tel Aviv.
Uyu mukobwa yatunguye ubuyobozi ubwo yageraga ku rubyiniro yambaye agashati gato nabwo atafunze ibipesu ku buryo amabere yagaragaraga kandi bihabanye n’amahame agenga abahanzi bitabira ibitaramo biba byatewe inkunga na leta.
Daily Mail itangaza ko Hanna Goor yaririmbye indirimbo eshatu abateguye igitaramo bahise bamutegeka kuva ku rubyiniro akabanza akambara akikwiza undi arabyanga kugeza ubwo Minisitiri w’Umuco yategetse ko bamwirukana mu gitaramo ntakomeze kuririmba.
Minisiteri imaze kwirukana uyu muhanzi mu gitaramo, yasohoye itangazo rivuga ko ‘nta muhanzi wemerewe kwitabira igitaramo cyateguwe cyangwa cyatewe inkunga na leta wemerewe kwambara mu buryo bw’ubushotoranyi.
Iri tangazo riragira riti “Iserukiramuco ryitabiriwe n’abantu benshi kandi riterwa inkunga y’amafaranga ava mu baturage. Imiririmbire ya Goor ntabwo yubashye abafana […] byabaye ngombwa ko avanwa ku rubyiniro atarangije kuririmba.â€
Minisiteri yasabye abategura ibitaramo bafatanyamo na leta ko bakwiye gushyiraho amategeko yanditse abahanzi bazajya bagenderaho mu kwirinda kubangamira umuco n’ubuzima bw’igihugu.
Muri Israel leta yaciye abahanzi baririmba bambaye utwenda duto mu gihe mu Bufaransa badashaka kubona inkumi n’abagore bajya ku mazi bambaye burkini [umwenda wo ku mazi wambarwa n’ababa bifuza kwikwiza].
Yabwiye The New York Times ko atumva impamvu umuhanzi ategekwa imyenda agomba kwamba mu gihe asanga ari uburenganzira busesuye guhitamo ibyo ajyana ku rubyiniro.
Ati “Ni kuwa gatanu ku gicamunsi. Ibintu byose birashyushye, izuba ryacanye, harashyushye, natekerezaga ko ntacyo byari kuba bitwaye ku rubyiniro. Ni iby’agaciro kanini kuri njyewe kuririmba nambaye uko mbishaka.â€