in

Dore uko warwanya imiburu iza mu gihe wogoshe ubwanwa, umusatsi, insya cyangwa incakwaha

Dore uko warwanya imiburu iza mu gihe wogoshe ubwanwa, umusatsi, insya cyangwa incakwaha.

Imiburu cyangwa ibiheri biza nyuma yo kogoshwa ni ikibazo gihangayikisha abantu bose muri rusange, ikunze kuza nyuma y’iminsi micye umuntu yogoshwe cyangwa yiyogoshe bwaba ubwanwa, umusatsi, insya cyangwa incakwaha.

Hano twaguteguriye ibyo ushobora gukora binyuranye wowe ubwawe maze ugatandukana burundu no kugira ibiheri nyuma yo kwiyogoshesha.

1.Apple Cider Vinegar

Iyi si vinegar isanzwe imwe isa n’amazi, ahubwo ni vinegar iba ijya gusa n’umuhondo ikaba ikorwa muri pome. Iyi vinegar irwanya kubyimbirwa ikanica mikorobi zitera ubwandu aho bogoshe.

Uko bikorwa

Winika ipamba muri apple cider vinegar noneho ugasigiriza buhoro buhoro ahogoshwe. Urabireka bikumiraho nyuma ugakaraba n’amazi ashyushye. Ubikora byibuze inshuro 3 ku munsi kugeza aho wogoshe hamaze kumera.

Gusa niba ufite uruhu rworohereye wavangamo utuzi.

2.Aspirin

N’ubusanzwe iki kinini cyakorewe kurwanya kubyimbirwa no kuribwa kimwe no kugira umuriro. Iki kinini wanagikoresha mu kurwanya imiburu.

Uko bikorwa

Shyira ibinini bibiri bya aspirin 500mg mu mazi yuzuye ikiyiko, y’akazuyazi. Nibimara kuyengeramo icyo gipondo ugisige ahogoshwe bimareho iminota 10. Nyuma ukarabe n’amazi y’akazuyazi.

Gusa niba ugira uruhu rworohereye ubu buryo ntuzabukoreshe.

3.Ubuki

Ubuki buzwiho kuvura indwara z’uruhu zinyuranye nk’ibishishi, no kugira uruhu rwumaganye. Bunarwanya indwara zinyuranye ziterwa na bagiteri. Nabwo rero bwagufasha kurwanya imiburu.

Uko bikorwa

Siga ubuki bw’umwimerere ahogoshwe, ubireke byumireho noneho uze koga amazi akonje. Ubikore 3 ku munsi.

4.Yogurt(yahurute) 

Kimwe n’ubuki, yogurt nayo ifite ingufu zo kurwanya bagiteri. Si ibyo gusa kuko inarwanya kubyimbirwa no gututumba amazi mu mubiri.

Uko bikorwa

Vanga ikiyiko 1 cya yogurt hamwe n’ikiyiko n’igice by’ubuki ubisige ahogoshwe ubirekereho iminota 15, nyuma woge amazi ashyushye. Ubikore kugera ku nshuro 4 ku munsi.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Aisha mwakunze muri Nyaxo Comedy yahuye n’uruvagusenya

Undi mukinnyi ashobora gusezera mu ikipe y’igihugu y’Ubufaransa nyuma y’uko Mbappe agizwe kapiteni