Uko urubanza mu mizi rwagenze. Saa tatu n’igice za mu gitondo nibwo urubanza rwanzitse. Ubushinjacyaha mu gihe kirenga amezi atandatu nta kimenyetso gishya bwabonye kuko dosiye yari imeze nk’iy’igihe aburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo no mu bujurire.
Umunyamategeko wunganira Uwihoreye Jean Bosco yagaragaje ko umukiriya we ari umwere. Ibimenyetso byose bimushinja birivuguruza. Umwanzuro uzasomwa ku itariki 29 Nzeri 2022 saa cyenda z’igicamunsi.
Indangamuntu ya Kabahizi Flidaus yanditseho ko yavutse ku itariki 1 Mutarama 2002. Hari igitabo cy’irangamimerere cyanditsemo ko yavutse ku itariki 7 Kamena 2002. Hari urundi rubanza rwahise ruvuka ruregera indishyi ya miliyoni 30 Frws.
Ndimbati icyo yavuze kuri izo ndishyi ari gusabwa na Papa Wa Flidaus, impamvu y’indishyi n’igihe umwanzuro w’urubanza uzasomerwa biri mu kiganiro kirambuye kiri kuri shene Yacu.
Impamvu Ndimbati yaburaniye ku ikoranabuhanga ni uko Uwihoreye Jean Bosco wamamaye nka Ndimbati atari ari ku rutonde rw’abasohoka muri gereza. Urubanza rwapfundikiwe saa tanu.
Source: Pundit