Dore uko byari bimeze mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko y’umwana wa Miss Muyango na Kimenyi Yves (video)

Ku munsi w’ejo tariki ya 29 Kanama 2022 nibwo Kimenyi Miguel Yanis, umwana w’imfura wa Miss Uwase Muyango na Kimenyi Yves, yizihije isabukuru y’umwaka umwe amaze avutse.

Miss Uwase Muyango na Kimenyi Yves babwiye Miguel amagambo yo kumwifuriza isabukuru nziza y’amavuko banamwibutsa ko bamukunda cyane.

Ku mugoroba wo ku munsi w’ejo, Miss Uwase Muyango na Kimenyi Yves bakoreshereje Miguel ibirori by’isabukuru y’amavuko. Ni ibirori byari byitabiriwe n’abana cyane cyane aho bari baje kwifatanya na Miguel mu kwizihiza umwaka umwe amaze avutse.

Dore uko byari bimeze mu mashusho: