Umugabo yirutse 90km kugira ngo yereke umukobwa ko amukunda cyane

Umugabo yaciye agahigo ndetse avugwa cyane nyuma yo kwiruka ibirometero 90 ashaka gusaba umukobwa ko yamubera umugore.

Ni umugabo ukomoka muri South Africa wirukanse ibirometero 90 abitegetswe n’umukobwa bakundanaga kugira ngo arebe kwihangana kwe ndetse umugabo yirukankana icyapa cyanditseho “Prudence, wambera umugore?”

Amaze kubibona gutyo, yahise yemera atajijinganyije kumubera umugore ndetse n’ubukwe bukaba butegerejwe umwaka utaha dore ko batangiye gukundana mu ntangiriro z’uyu mwaka.