Malia Ann Obama, ni umukobwa w’uwahoze ari perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Barack Obama, uzwiho kugira ibisekuru hano ku mugabane wa Afurika mu gihugu cy’abaturanyi cya Kenya.
Yavutse ku itariki 04/07/1998, avukira ahitwa Illinois, muri Chicago (US).
Uyu mukobwa mu by’ukuri ukiri muto, yakunze kugenda agaragaza ukwirekura kudasanzwe no gusabana abenshi dusanzwe tutamenyereye ku bana b’abakuru b’ibihugu bitandukanye ku buryo ibyo bikorwa bye byagiye bivugisha impande zose z’isi ibitandukanye.
Mu dukoryo Malia Obama yavuzweho cyane tugatangaza benshi rero, twavuga:
. Kugaragara mu mibyinire idasanzwe
Maliya Obama yagaragayeho imyitwarire nk’iyi, ubwo hakorwaga ibirori byo gusoza amasomo, byaberaga muri Chicago, umwaka ushize mu kwezi kwa 8, ubwo bataramirwaga n’umunyamuziki wo muri USA, witwa Mac Miller, akagaragara abyinana bidasanzwe n’inshuti ze bari kumwe muri ibyo birori. Aho byavuzwe cyane ko uno mukobwa yemera ibirori kandi agakunda abahanzi ku rwego rwo hejuru.
. Gushinjwa kunya ikiyobyabwenge cya Marijuana
Nyuma y’ibyo birori byaberaga muri Chicago, uyu mukobwa w’uwahoze ari perezida wa leta zunze ubumwe za Amerika, Malia Obama yashijwe kunywa ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bwa Marijuana, aho herekanywe amashusho yari yafashwe na Radar, amugaragaza atumagura kuri icyo kiyobyabwenge. Byanakomojweho kandi ko hari aho byari bifitanye isano n’uko papa we Barack Obama na we yigeze kujya yinjywera iki kiyobyabwenge mu myaka ya kera.
Barack Obama na we ngo yigeze kurangwa no kwinywera Marijuana mu myaka ya 1980
. Malia Obama yagize inzitizi zikomeye zo kubona ishuli ryo kwigamo
Nk’uko biba no ku bandi bantu, cyane cyane abo mu nzego ziciriritse, Malia Obama na we yazengurutse ibigo agenda asanga ibyo ashaka kwiga bitarimo nuko nyuma aza gusoreza muri Harvard College kuko ariho yabashije gusanga ibyo yashakaga kwiga ndetse n’abarimu b’inzobere.
Ubwo Malia Obama na nyina Michelle Obama berekezaga muri Espagne mu mugi wa Madrid aha bari bavuye muri mu bihugu bya Marocco na Liberia, Malia Obama yiyambariye agakanzu kagufi cyane gusa ageze ku kibuga k’indege umuyaga waramutamaje abura uko yifata.