in

Dore uburyo wakwifashisha ukarinda amaso yawe gutukura agahora ari urwererane

Ni kenshi usanga abantu bamwe amaso atukuye cyane, nyamara kubandi ugasanga ni umweru. Tugiye kureba uburyo busanzwe umuntu yakoresha kugira amaso ye ahinduke umweru neza.

1.Kura imyanda yose mumaso

Nutuntu duto cyane, nk’umukungugu, twagiye mumaso tuba dushobora kwangiza imitsi yo mumaso. Niba wumva utokowe, ntubyiringire, kuko ibi biba bishobora kwandiza agace k’ijisho kitwa Cornea. Ahubwo, ikiza ni ukoza ijisho ryawe. Ijisho waryoza ushyira ugitonyanga cy’amazi mujisho ukanuye, mugihe kimaze kujyamo ugahumbaguza cyane kandi byihuse. Kugira kandi ribe ryacya neza cyane, ushobora gukoresha ikiganza ukarifungura mu gihe igitonyanga gitambukamo. Ushobora kandi no gukoresha amazi, ugakaraba bisanzwe mumaso ukoresheje amazi meza, kandi amaso afunguye. Ibi bituma amazi anyura mumaso akahoza, cyangwa, ushobora gukoresha n’ibikoresho byabugenewe mukoza amaso. Mugihe mujisho harimo imyanda, bishobora kuguteza ikibazo yaba guhumbya cyangwa gufungura amaso.

2.Ryama amasaha umunani buri joro

Kutabona igihe gihagije cya gusinzira ni kimwe mubituma amaso atukura cyane. Niba wumva unanaiwe, waguye agacuho kumunsi, amaso yawe atukuye yatewe nuko utasinziriye bihagije. Abantu bakuru bisaba ko baryama amasaha hagati y’arindwi n’icyenda buri joro, gusa kuri bamwe ari munsi yayo ashobora kuba ahagije kuri bo bitewe n’imiterere y’umubiri.

3.Ruhuka kureba TV no kureba muri mudasobwa

Nubwo waba waryamye igihe kirekire bihagije, ariko ushobora gukomeza kuba ufite amaso atukuye kubera umara igihe kirekire uri kureba TV, cyangwa uri gukoresha mudasobwa. Ibi biterwa nuko abantu iyo bari kureba TV, cyangwa bari gukoresha mudasobwa bahumbya gace bishoboka. Ubushakashatsi bugaragazako byibura wagakwiye gufata 15 yo kuruhuka buri masaha 2 kandi ugafata akaruhuko k’amasegonda 30 mu minota 15 mu gihe waba uri gukoresha mudasobwa cyangwa uri kureba TV. Mugihe uri gufata aka karuhuko, gerageza urebe ahantu kure urebeye nko mu idirishya cyangwa n’ifoto iri ahitaruye mu cyumba uri gukoreramo.

3.Ambara sunglasses (Ray Ban)

Ubushakashatsi buvugako kuba uri kuzuba igihe kirekire cyangwa mu muyaga bishobora gutuma amaso atukura. Mugihe waba wambaye RayBan mu kurinda ko amaso yakira urumuri rukabije, mugihe uri hanze, byagufasha kurinda amaso kuba yakubitwa n’umuyaga cyangwa yagirwaho na UV light zishobora kuyananiza. Kwambara sunglasses ni ingenzi mu kwirinda ko amaso atukura. Urumuri rwinshi rw’izuba rushobora guteza ibibao ku mikorere y’ijisho, bikaba byatuma ritukura cyane.

4.Reka itabi kandi wirinde kuba ahantu hari imyotsi yaryo

Kunywa itabi ni kimwe ubiteza ugutukura kw’amaso. Niba unywa itabi, geregeza bishoboka kurireka kandi wirindi ahantu hari imyotsi yaryo – aho bari kurinywera. Uretse kuba byagufasha kurinda amaso yawe gutukura, kuva ku itabi bifitiye umubiri ibyiza byinshi cyane.

5.Ntugakoreshe bikabije imiti yo guhindura amaso imyeru

Iyi miti ni ubryo bwihuse bwafasha kugira amaso ahite ahinduka imweru ugihe gito, gusa kuyikoresha bishobora gutuma ikibao gikomera kurusha kucyoroshya. Iyi miti ikoreshwa iba irimo Vasocontrictors – bikaba bimwe mu byegeranya udutsi dutwara amaraso mumaso. Iyo uyikoresheje cyane, umubiri wubaka uburyo bwo kujya urwanya iyo miti, ibi bigatuma amaso aba imituku cyane birenze. Mugihe ugiye kugura iyi miti mu kugufasha guhindura amaso imyeru, ugomba kwirinda yo yaba ifite bimwe muri ibi bikurikira: Ephedrine hydrochloride, Naphazoline hydrochloride, Phenylephrine hydrochloride na Tetrahydrozoline hydrochloride.

Src:AlaboutVision

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ibimenyetso bizakwereka ko umukobwa agukunda bizira uburyarya.

Iranzi avuga ko gukinira Rayon bihindura imitekerereze y’umukinnyi