Muri rusange biragoye cyane kumenya umukobwa w’isugi n’utari isugi ubipimishije ijisho cyangwa ugendeye uko umubona inyuma,gusa hano hari zimwe mu ngingo tugiye kubasangiza zigaragaza imwe mu myitwarire y’umukobwa watakaje ubusugi .
Abantu benshi bakunda kuvuga ko ushobora kumenya ko umukobwa ari isugi cyangwa atari yo bitewe n’uburyo yagusomye, bamwe bavuga ko iyo umukobwa azi gusomana k’urwego rwo hejuru biba bisobanuye ko yigeze kuba mu buzima bw’urukundo bishobora kuba byaramuviriyemo gutakaza ubusugi.
Icyakora ariko bamwe nti birengagije ko hari abamenya gusomana kubera filime nyinshi zigisha uburyo bwo gusomana neza barebye.
Niba rero uzi gusoma bimwe byiza abasore bazatangira bakwibazeho ndetse banakemange iby’ubusugi bwawe.
1.Uburyo atereta
Abahungu benshi bakunze kuvuga ko umukobwa uteretana cyane akenshi aba yaratakaje ubusugi, bavuga ko bigoye k’ubona umukobwa ukiri isugi utinyuka kugaragaza amarangamutima ye ayereka umusore ndetse akanagerageza ku mutereta.
Bavuga ko umukobwa utereta aba yifitiye icyizere kandi azi neza ko mu birebana n’imibonana mpuzabitsina yiyizera ndetse anahagaze neza.
2. Uburyo yambara
Abantu benshi bavuga ko ushobora kumenya umukobwa ugendeye k’umyambarire ye. Abasore bavuga ko abakobwa batinyuka kwambara udupira, udushati n’utujipo tugufi mu ruhame baba baratakaje ubusugi ngo kuko gushyira hanze zimwe mu ngingo z’umubiri wabo biba bitakibatera isoni.
3. Igihe umuntu amara amutereta
Niba utangiye gutereta umukobwa wamukorakora ukabona nta cyo bimubwiye cyangwa se wamusoma ukabona araza nta ngingimira afite kandi mu maranye iminsi micye cyane abenshi bavuga ko aba atari isugi.
Abasore bavuga ko umukobwa w’isugi adapfa kwishora mu bikorwa nk’ibi byo gusomana cyangwa gukorakorwa n’umusore bavuganye inshuro zitarenze eshatu.
Iyo rero umukobwa yemera k’uburyo bworoshye ko bamukorakora kuri bimwe mu bice bye by’ibanga akenshi bavuga ko aba afite ubunararibonye muri gahunda z’imibonano mpuzabitsina.
4.Uko aha agaciro umubiri we
Biroroshye kumenya ko umukobwa ari isugi cyangwa atari yo ugendeye k’uburyo aha agaciro umubiri we n’ibice bye by’ibanga.
Ahanini usanga umukobwa w’isugi aba ari wa wundi uha agaciro buri gice cye cy’umubiri ugasanga umuntu uwo ari we se nta pfa k’umukoraho mu kavuyo.
Akenshi umukobwa ugaragara nk’umuturage bitewe n’uburyo yambara, uko yisiga n’uko avuga akenshi usaga aba ataratakaza ubusugi bwe nk’uko bamwe babivuga.