Dore uburyo uzakoresha umusore cyangwa umugabo mwakundanaga akugarukira kandi mwari mwarashwanye.
Akenshi baravuga ngo aho yaciye ntihanyura urwango, nibyo koko! Ariko akenshi banyiri ubwite nibo babigiramo uruhare, kuko kugirango umugabo akugarukire nuko wowe uba wabigizemo uruhare.
Kubigiramo uruhare si ukugenda ngo ujye umwiyegereza cyane cyangwa umwinginge! Oya, ahubwo ni ugukora ibi bikurikira.
1.Igihe watandukanye n’umusore Jya uhora wishimanye n’abandi: ntukagire irungu ngo abone ko ariwe watumaga wishima.
2. Jya ugerageza kuzamura urwego rw’insinzi yawe, muri make jya umwereka ko hari byinshi wagezeho adahari, urugero: ujye ugerageza kwambarara neza birenze uko wambaraga mukiri kumwe.
3. Ntugakunde ku muhamagara cyangwa, kumwoherereza message cyane kugirango atazabona ko ari wowe umushaka cyane.
4.Gusa nubwo wakora ibyo byose, Ntukamutuke cyangwa ngo ukore igikorwa icyo aricyo cyose kimwereka ko ntagaciro wamuhaga.
5. Jya ugerageza kuba inshuti n’umukunzi we mushyashya cyangwa izindi nshuti ze zahafi, gusa ntugakururane nawe cyane.