in

Birashoboka ko umwe yajya muri mukeba ‘APR FC’! Ba rutahizamu 2 bari bafatiye runini Rayon Sports bagiye ku gurwa n’amakipe akomeye

Ba rutahizamu bamaze gutsindira ibitego byinshi ikipe ya Rayon Sports, bombi uko ari 2 ntabwo ejo hazaza habo ari muri iyi kipe yambara ubururu n’umweru.

Uwambere ni Joakim Ojera waje muri iyi kipe ari intizanyo y’ikipe ya URA FC yo muri Uganda, uyu musore rero usibye ko na URA FC nayo  itazamubona kuko kubera urwego rwiza yagaragaje muri Rayon Sports, byatumye yifunzwa n’amakipe akomeye y’i Burayi.

Undi ni rutahizamu ukomoka muri Cameroun, Onana Willy Essomba Leandre, ugiye gusoza amasezerano ye muri iyi kipe. Shampiyona ikirangira, Onana azahita afata rutemikirerere ajye kugirana ibiganiro na Simba SC yo muri Tanzania.

Hari andi makuru atugeraho avuga ko ikipe ya APR FC niramuka igize igikombe itwara, izahita igura Onana maze ayifashe mu mikino ny’Afurika. Bivuze ko Rayon Sports kugumana umwe muri aba bakinnyi mu mwaka utaha ni nka 1%.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Babyeyi ibi bibabere isomo, umubyeyi yari abuze umwana we kubera amwe mu makosa akorwa na benshi bibwira ko ari ubusirimu(Videwo)

Dore uburyo uzakoresha umusore cyangwa umugabo mwakundanaga akugarukira kandi mwari mwarashwanye