Dore uburyo 6 bwo kubwira umugabo wawe ko umukunda utabivuze mu magambo.
Hari ibikorwa byinshi wakora bigatuma umugabo wawe abona ko umukunda byanyabyo atari ngombwa ngo ubimubwire mu magambo.
1.Jya umutega amatwi: muri make jya wemera kuganira nawe igihe cyose ubona abikeneye kandi umwereke ko ibyo avuga byose ubyitayeho.
2. Jya umugira inama: mu gihe muri kuganira ku kintu runaka ntugatuze ngo umwumve gusa ahubwo jya umwunganira nawe umubwire uko ubyumva, kandi ubimubwire mu ijwi rituje ritamukanga.
3. Jya wambara mu buryo akunda: igihe cyose mu giye gusohoka ningobwa ko wambara ubundi ukabaza umugabo wawe uko abibona, kuko hari igihe ushobora kwambara, mukagenda mu nzira afite ipfunnye ry’uko wambaye.
4. Jya umushimira: buri gihe ni ngombwa gushimira umugabo wawe kuko bituma imosiyo ze zizamuka, byaba byiza ukoresheje ijambo “Thank you mugabo mwiza”.
5. Jya ugerageza ku mutekera ibiryo akunda kandi biryoshye: igihe cyose uzarwanye ikintu cyatuma umugabo wawe ajya kurya muri resitora cyangwa mu rundi rugo.
6. Jya umwitaho bishoboka (kumuha care) : ujye umuha care zose uzi zishoboka ku mugabo.