Imyambarire iri mu bintu bituma ugera ku ntego zawe bikoroheye maze ukabasha kugaragara neza muri rubanda.
Dore uburyo 5 wakambaramo imyenda maze bigatuma ugera ku nzozi zawe:
1. Ambara imyenda izasigara mu mitwe y’abantu
Muri iyi si ya none abantu benshi bibukira umuntu uko bamubonye bwa mbere bahura, ishosho yabasigaye mu mutwe kuburyo bibuka neza ibiganiro mwagiranye ndetse n’uko wari wambaye. Iyo wambaye muburyo butuma ugaragara neza bituma amahirwe ashobora kutazasigara inyuma yawe.
2. Ambara imyenda ituma abantu bakwemera bakanakubaha.
Imyenda yawe ifite ubushobozi bwo kongera icyizere mu bantu no kuguha imbaraga wowe ubwawe. Kwambara ntibishobora gukemura ibibazo byawe byose, ariko bishobora gutuma wumva ko ushobora kubitsinda kandi bikaguha ikizere cyo kumva ko ufite agaciro mu bantu.
3. Ambara imyenda ikurura imbaga nyamwinshi
Kugirango ugere ku ntsinzi yawe, ugomba kwambara imyenda ikurura abantu benshi kugira ngo bikorohere kubiyegereza bityo bigufashe kugera ku ntego zawe, ubane neza nabantu muhura murugendo rwawe rugana kuba indashyikirwa.
4. Ambara imyenda ituma umusaruro wawe ugenda neza
Burya buri myenda igira aho yagenewe kugira ngo itange umusaruro, niba uziko ukora akazi gatuma wambara imyenda irekuye igufasha kunoza ako kazi kawe. Muri macye ambara imyenda ijyanye n’aho uri n’icyo uri gukora.
5. Ambara imyenda yerekana Imiterere myiza
Kwambara neza no kugaragaza uko uteye kandi witeguye neza ntibisobanura imbaraga, ubutware, nicyizere ahubwo byerekana ko ufite kwiyubaha. Uburyo wahisemo kwiyerekana mu bantu nibwo buryo bazagutwaramo. Niba kandi werekanye ko wiyitayeho bituma ugaragara neza mubantu.