in

Dore nimero Sadio Mane ashobora kuzajya yambara mu ikipe ya Buyern Munich

Sadio Mane uheruka kujya mu ikipe ya Buyern Munich, kugeza ubu ntarabona nimero azajya yambara mu mugongo.

Nubwo atari yabona nimero hari amahirwe menshi yo kuzajya yambara nimero 10 yambarwaga na Leroy Sane.

Papa wa Leroy Sane yavuze ko umuhungu we yiteguye kurekura nimero 10 mu gihe Sadio Mane yaba ariyo ashaka.

Uyu musore w’imyaka 26 yahawe nimero 10 nyuma yo kuva muri Manchester City ajya muri Buyern Munich.

Mane nagaragaza ko ashaka Kwambara nimero 10 nk’uko yayambaraga muri Liverpool, Leroy Sane ukomoka mu gihugu cy’ubudage yiteguye gutanga iyi nimero.

Papa wa Leroy Sane, Souleymane Sane, yabwiye Radio Futurs Medias ati: “Sadio Mane azwiho numero 10 muri Liverpool ndetse n’ikipe y’igihugu – mu gihe i Bayern umuhungu wanjye ayambara.

Akomeza agira ati: “Niba Sadio ashaka nimero 10, nzi neza ko nta kibazo Leroy azayimuha.”

 

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

”Ntuzifuze kurongora na we utitunze”umugore yagiriye inama ab’igitsinagabo

Uwahoze ari umuzamu wa Rayon Sports agiye kurushinga n’umukozi wa banki ikomeye mu Rwanda