Abantu batanu barimo uruhinja barokotse impanuka ikomeye y’igikamyo ,abandi barakomereka bikabije ,ubu bakaba barikwitabwaho n’abaganga .
Ni impanuka yabereye mu muhanda mugari wa Makambako-Njombe-Songea mu gihugu cya Tanzania ,aho igikamyo cyo mu bwoko bwa lorry cyacitse feli kikahuranya imodoka 2 zo mu bwoko bwa toyota .
Iyi modoka y’ikamyo bivugwa ko yabuze feli ikagonga imodoka 2 abantu bari bazirimo n’abari hafi yazo bagakomereka bikabije ariko kubw’amahirwe ntihagire uwitaba Imana ,ndetse ikinyamakuru Millard ayo dukesha iyi nkuru kikaba kivuga ko mu barokotse harimo n’uruhinja.
Icyakora nanone mu mafoto yashyizwe hanze n’ikinyamakuru Millard ayo bigaragara ko imodoka ya Lorry n’iyo yagonze zose zangiritse kuburyo bukomeye.