in

Dore impamvu zishobora gutuma umukunzi wawe akuzinukwa agahagarika kukuvugisha.

Ubusanzwe ubushuti butangira abantu bamenyana bagatangira kujya baganira. Ntibwire batabajijanye amakuru, mu gitondo bakabazanya uko umwe yaraye, rimwe na rimwe bakohererezanya amafoto bagaragaza aho bari n’ibyo barimo. Gusa rimwe na rimwe ibi bishobora guhagarara umwe akazinukwa undi ndetse ntibongere kuvugana.

Niba umukunzi wawe mwavuganaga hanyuma akagira atya agahagarika kukuvugisha bitunguranye, hari imwe cyangwa nyinshi muri izi mpamvu tugiye kuvuga yabimuteye.

1. Yahinduye uburyo bwo kuganira.

Bijya bibaho ko umukunzi wawe mushobora kuba mwakundaga guhurira ku mbuga nkoranyambaga, mukandikirana sinakubwira. Ariko akagera aho akumva we ntibikimushishikaje, ntiyongere kujya akwandikira. Aha rero ni uruhare rwawe niba ushaka gutsura umubano, ko wagerageza ubundi buryo nko kumuhamagara, kubonana amaso ku maso, ukareba ko byo byakora.

2. Ni wowe nyirabayazana.

Suzuma niba ari wowe gusa atakivugisha cyangwa se niba ari rusange. Niba ari abantu bose bavuga ko atakibavugisha, ubwo utuze. Ariko niba ari wowe gusa atakivugisha nka mbere, suzuma urebe niba utari nyirabayazana wo guceceka kwe, ubikosore hakiri kare.

3. Mufitanye ibibazo.

Ahari waramuhemukiye, mu buryo bumwe cyangwa ubundi, we yumva icyiza ari uko yakicecekera. Bishobora no kuba byarabaye kera akagerageza kubyirengagiza ariko nyuma bikanga bikamugumamo agahitamo kuva ku bintu. Suzuma urebe niba ntaho byaba bihurira, kuko abantu twese si ko dusakuza iyo tubabaye bamwe bahitamo kwicecekera. Mwandikire umubaze, igisubizo azaguha uzakore ibijyanye na cyo.

4.Ari mu bibazo cyangwa gahunda zimuhuza cyane.

Ashobora kuba ari akazi kenshi kamuhugije, ashobora kuba ari mu bibazo runaka cyangwa ingorane ashaka gukemura ariko ntashaka ko ubyinjiramo cyangwa ko na we bigutesha umutwe ahubwo ashaka kubyimenyera. Niba ari ko bimeze, mwoherereze ubutumwa bugufi bwo kumukomeza, kumwereka ko muri kumwe kandi ko aho bizarangirira uzaba ugihari ku bwe.

5. Yasanze mutashobokana.

Afite wenda uburyo yakwifuzagamo ariko si bwo yakubonyemo. Akenshi ashobora kuba yari akwitezemo umuhoza amarira ariko abona ntubishoboye cyangwa se na we yasanze urukundo ukeneye atabashije kuruguha ahitamo kwituriza.

Uretse ko binashoboka ko yaba yarasanze wenda imico yawe atayihanganira, muri rusange yasanze ibyanyu bitazaramba agenda atavuze. Aha uzabibwirwa nuko niyo umuvugishije aceceka, wamucokoza ukabona ntashaka kuvuga menshi, burya biba bitakimurimo

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Miss Aurore Kayibanda yagaragarije urukundo ababyeyi (aba Papa) ku munsi wabo

Intambara y’amafaranga hagati ya Neymar na Fc Barcelone