Umukobwa mwiza uri mu kigero cy’imyaka 24, yateze Bisi (Bus) yicara iruhande rw’umugabo wari kumwe n’umuhungu we wari mu kigero kimwe n’uwo mukobwa.
Bari mu nzira bagenda wa muhungu yahamagaye Papa we asakuza ati «Papa…Papa, dore ibiti biri kutwirukaho!» umukobwa arabireba arumirwa.
Hashize akanya gato, wa muhungu arongera, ati «Papa…Papa, dore noneho n’ibicu biri kutwirikaho!». Abari mu modoka bose barumirwa, wa mukobwa we kwifata biranga abwira se w’umuhungu ati «Uzamujyane kwa muganga, bamukize imikino akina, dore n’iy’abana kandi arakuze»
Umugabo aramwenyura abwira umukobwa ati «Ubu turi kuva kwa muganga, umuhungu wanjye yavukanye ubumuga bw’amaso, kuva yavuka ubu nibwo abashije kureba, mvuye kumuvuza»!
Moral: Icyo utazi, jya ubaza,
Icyo udasobanukiwe, usobanuze,
Nutabyumva utege amatwi,
Ariko ntuzavuge ibyo utazi.