Nyuma yamezi atatu amaze avuye mu Rwanda mu ikipe ya APR FC ari nayo yakinagamo mbere y’uko yerekeza ku mugane w’iburayi mu gihugu cya Slovakia ari naho akina ubu, Iranzi Jean Claude agarutse iwabo n’urukumbuzi rwinshi cyane.Uyu musore akaba yagarutse ku mpamvu yatumye agaruka mu kiganiro yagiranye n’urubuga rwa APR Fc
Mu kiganiro n’urubuga rwa APR Fc, Iranzi akaba yatangajeko agaruwe no gutegura ubukwe bwe.
Dore ikiganiro Iranzi yagiranye n’urubuga rwa APR Fc:
Umunyamakuru: Iranzi muraho
Iranzi: Muraho neza
Umunyamakuru:amakuru y’iminsi
Iranzi: ndaho ndakomeye ntakibazo
Umunyamakuru: Iranzi watubwiye muri make ubuzima mubamo muri Slovakia
Iranzi: muri Slovakia turaho twamaze no kumenyera ubuzima bwaho n’akazi karagenda neza gusa ubu harakonje batwakiriye neza cyane bituma tumenyera vuba
Umunyamakuru: n’irihe tandukaniro wabonye ry’imikinire yinaha n’iburayi aho uba?
Iranzi: hariya ibintu byose n’ukugendera kuri discipline ukurikiza ibyo uba wabwiwe gukora kuko niyo ukerereweho n’umunota umwe biba ikibazo, hariya ibintu byose nikugihe, ikindi mu kibuga bisaba gukora cyane kugirango ugumane umwanya wawe kuko tuba turi abakinnyi benshi kandi bose bashoboye
Umunyamakuru:Iranzi ko wagarutse se n’amahoro?
Iranzi:yego n’amahoro nazanywe no gutegura ubukwe bwanjye, kandi usibye nibyo ni iwacu ndumva ntakibazo kirimo kuba naza inaha
Uminyamakuru: urakoze cyane
Iranzi: urakoze nawe
Dore amafoto y’Iranzi ari kumwe n’abakinnyi bahoze bakinana muri APR Fc