Dore iminsi igomba kwitonderwa muri ibi bihe by’imvura , utitonze wahaburira n’ubuzima.
Ikigo gishinzwe ubumenyi bw’ikirere mu Rwanda (Meteo Rwanda) cyateguje ko mu minsi icumi iri imbere hateganyijwe imvura nyinshi cyane irimo n’inkuba, gisaba abaturage kurushaho kwitwararika.
Ni iteganyagihe ry’iminsi 10 ryasohowe kuri uyu wa Mbere, rigaragaza ko hazagwa imvura iri hagati ya milimetero 30 na 180, ikazaba iri hejuru y’impuzandengo y’imvura igwa muri iki gice.
Ni iteganyagihe ry’igice cya gatatu cy’ukwezi kwa Werurwe 2023, ni ukuvuga kuva tariki ya 21 kugeza tariki ya 31.
Imvura iteganyijwe izaba irimo inkuba, ikazaturuka ku miyaga ituruka mu burasirazuba bwa Afurika igana mu karere u Rwanda ruherereyemo.
Iyi miyaga idasanzwe imara igihe gito kiri hagati y’icyumweru n’ibyumweru bibiri, izana ibicu biremereye bitanga imvura iruta isanzwe igwa, n’igabanuka ry’ubushyuhe.
Iminsi iteganyijwemo imvura izaba iri hagati y’iminsi ine n’iminsi umunani henshi mu gihugu.
Meteo Rwanda kandi ivuga ko hateganyijwe ibihu ndetse no kunyerera kw’imihanda y’itaka, bishobora kubangamira imigendekere myiza mu mihanda.
Ibice by’Umujyi wa Kigali, Amayaga, ikibaya cya Bugarama, uturere twa Ngoma, Nyagatare, Rwamagana no mu Karere ka Bugesera hateganyijwe ubushyuhe bwinshi buri hagati ya dogere Selisiyusi 26 na 28.