Rimwe na rimwe ngo hari ibyago bigera ku bagabo aribo babyikururiye , ugasanga hari n’ubwo ibyo byago byangije ubuzima bwacu kandi bigafata indi myaka itari munsi y’ibiri (2) kugirango wongere wisuganye.
Niba uri umugabo rero aha hari amakosa ukwiye kwirinda gukora mu mwaka wa 2023 kugirango ubashe gutera imbere ,amakosa yatanzwe n’umusesenguzi MetaMorpheus abinyujije ku rubuga rwa twitter
AMAKOSA NI AYA AKURIKIRA :
- Ntuzigere na rimwe wemera gusubirana n’umugore cg umukobwa waguciye inyuma
- Ntuzigere utuma umugore aguszugura
- Ntuzigere ukena ,ngo ukoresha amafaranga yawe ushaka gushimisha abantu
- Ntuzigere urya ikintu ngo ukimare ku isahane ,mu gihe atari wowe wakiguriye
- Buri gihe ujye ushaka icyaguteza imbere
- Buri gihe uzarinde umuntu ukuri imbere ,kandi wubahe ukuri iruhande
- Ntugahubukire gusubiza igihe ubajijwe ,byibura fata isegonda 1 kugera kuri 3 utekereze neza icyo ugiye gusubiza
- Ntuzigere na rimwe wingingira umukobwa kugukunda
- Kora imyitozo ngorora mubiri byibura 4 mu cyumweru
- Igihe cyose utatumiwe mu birori ntukibutse ababiteguye ko batagutumiye.
- Buri gihe ujye witwaza amafaranga mu ntoki
- ujye wambara neza