Ibyavuye mu bushakashatsi bivuguruza imyizerere abantu benshi bavuga ko gukora imibonano mpuzabitsina hakiri kare bifitanye isano no gukoresha ibiyobyabwenge , ubugizi bwa nabi, imyitwarire idahwitse ndetse n’ibibazo by’amarangamutima.
Ubu bushakashatsi bwakozwe na bamwe mu banyeshuri bo muri Amerika bwerekanye ko ingimbi zitangira gukora imibonano mpuzabitsina zikiri nto zidashobora kwishora mu ngeso mbi mu gihe bubatse ingo, ahubwo bamwe mu ngimbi zirindira gukora imibonano mpuzabitsina zikuze, usanga aribo bagira ingeso mbi nyinshi mu ngo zabo.
Gusa ntibivuze ko ugomba gukora imibonano mpuzabitsina utaruzuza imyaka y’ubukure kuko nibyo byazakwangiza kurenza uko wayikora warashinze urugo.