Clemence Uwase mu ntangiriro z’umwaka ushize yagaragaje umwana avuga ko yabyaranye n’umuhanzi Nizzo wo muri Urban Boys, uyu muhanzi ariko ibi yarabyamaganye ahakana uyu mwana. Uyu mwana wari umaze kugira imyaka ibiri yitabye Imana uyu munsi azize uburwayi. Uwo nyina yita ko ari se w’umwana ntiyigeze amwemera ngo amubafashe kugeza ubu
Mu ntangiriro za 2016, Uwase wari ufite imyaka 19 yagaragaje uyu mwana w’umuhungu wari ugiye kugira umwaka umwe, avuga ko ari uwa Nizzo ngo wamuteye inda yaje kumusura nk’umufana we muri Guetto aho yabaga i Nyamirambo.
Nizzo we yahakanye uyu mwana, avuga ko ‘abahanzi bagowe kuko babashyiraho n’ibyo batakoze’.
Uyu mugore muto yareze uyu mwana mu buzima bubi kuko ngo yakoraga akazi ko kumesera abantu imyenda ngo abone icyo amutungisha.
Mu minsi ishize uyu mwana yararwaye bikomeye bajya kwivuza maze bamushyira mu bitaro ariko ngo ntiyabasha kubona ubwishyu bw’imiti n’ibizami bamusabaga, uyu mwana yararembye kugeza yitabye Imana kuri uyu wa gatanu apfiriye mu rugo.
Nk’uko iyi nkuru dukesha umuseke ikomeza ibivuga ngo abaturanyi bo kwa Uwase Clemence bamubwiye ko bose bazi ko uyu mwana ari uw’uwo muhanzi uba i Kigali nk’uko Uwase yabibabwiye kandi ngo se w’umwana amenywa na nyina.
Donatha Nyirarukundo baturanye avuga ko inshuro nyinshi bagerageje kuvugisha Nizzo ngo afashe Uwase kurera umwana ariko Nizzo ntabikozwe, ndetse ngo bamuramufashije agaruka i Kigali kumushaka biranga.
Donatha ati “N’uyu munsi nabwo twamuhamagaye ngo tumubwire ko umwana yapfuye ariko telephone ayikuraho ubu ntabwo iri gucamo.”
Uwase Clemence yongeye kubwira Umuseke ko umwana wapfuye ari uwe na Nizzo uririmba muri Urban Boys, avuga ko icyateye urupfu rw’umwana ari uburwayi ariko bushingiye ku kutabasha kuvuza umwana.
Uwase avuga ko kuva babyarana batigeze bongera kwicarana, ngo iyo aje kumushaka aramwihisha, ngo hari n’ubwo bahuriye muri EXPO i Kigali ariko agiye kumureba amenye ko ari we bamwangira kugera aho Nizzo ari.
Uwase ubu icyo yifuza nibura ngo ni uko uyu muhanzi yamufata mu mugongo.
Nizzo we iby’uyu mwana yabihakanye umwaka ushize ubwo yagiraga ati “Abahanzi twaragowe, nabonye ko hari benshi barengana gutya, bamwe bifuza kubabaza umuntu nta mpamvu nta n’inyungu babifitemo, gusa Imana ibahe imbabazi nabo sibo nanjye nazitanze”.
Se w’uyu mukobwa witwa Jean Pierre yabwiye Umuseke ko atazi uwateye inda umwana we ariko yavuze ko ari uwo muhanzi.
Jean Pierre ati “Kugeza ubu uyu mwana yitabye Imana uwo mugabo ntituramubonaho rwose imyaka yarimaze kuba ibiri.”