in ,

Dore icyo wakitwaza kugira uterete umukobwa wavutse mu myaka ya za 90

Aba bana bakuriye mu bihe bitandukanye, bakuze za televiziyo zaraje aribo bahinduranya amasheni y’ibyo bashaka kureba ndetse bafite na za telefoni bigengaho.

Ku musore wavutse muri za 80 cyangwa se undi wese, kugira ngo ubashe gutereta cyangwa kurambagiza abo bakobwa bavutse muri icyo gihe cy’iterambere ryihuta hari ibyo ugomba kwitaho nk’uko ikinyamakuru Standard cyabyanditse.

Kumenya ko bakuriye mu bihe bitandukanye n’ibyawe

Igihe utangiye gukundana n’abo bakobwa ugomba kubanza kumenya ko bakuriye mu bihe bitanga ubwisanzure bwose kuri buri kintu no ku byerekeranye n’ibitsina.

Icya mbere ugomba kwitega ko bagomba kuba ari abantu bigenga cyane, niba ukundanye n’umwe ntuzatungurwe wumvise avuga ibyerekeranye n’imibonano mpuzabitsina. Ni umukobwa warebye filime z’urukozasoni ndetse uzi naho filime zigezweho zigurirwa, bitandukanye nabo mu gihe cyawe.

Barangariye ikoranabuhanga

Abakobwa bavutse muri iriya myaka usanga gusabana kwabo ari gucye ahubwo barangariye ikoranabuhanga.

Ubishoboye wamwambura telefoni igihe wamutumiye ngo musangire cyangwa ngo muganire kuko uzasanga arimo kurya arimo no kurangarira muri telefoni yandikirana n’inshuti ze, azafotora ibyo mugiye kurya atangire gushyira amafoto kuri Instagram, Facebook, Twitter n’ahandi hose agaragariza abandi aho aherereye naho yagiye gufatira ifunguro. Azigumira muri ibyo bimurangaza usange yakuburiye umwanya.

Kugira ubushobozi bwo kumugaragariza ibitagenda

Ugomba kuba ufite ubushobozi bwo kumuvanamo kwikunda no kwishimira ibibi by’abandi. Niba ari umuntu warebye filime zitandukanye, amasheni ya televiziyo atandukanye hari ibintu byamwinjiyemo wenda bibi ariko akumva ntacyo bitwaye.

Ugomba kuba wifitemo ubushobozi bwo kumwereka ibitari byiza ku buryo nawe abona ko bidakwiriye.

Ugomba kuzamura urwego rwawe rw’imibereho

Ni abakobwa baba bazi icyo umugore akeneye, telefoni nziza, imodoka igezweho, gutemberera ahantu nyaburanga n’ahandi.

Iterambere ryo hambere ritandukanye n’iririho ubu, mbere washoboraga kugurira umukobwa icyo kunywa ikawa cyangwa se inzoga mukaba mushobora guhamya umubano, ubu rero si ko bimeze kuko basaba ibirenze, bazi ibyiza bigezweho niba udashobora kubibona wakwigendera.

Ntabwo wavuga ko uzakomeza kubaho nk’uko kwa kera kandi iterambere riza ugomba kugendana naryo.

Ugomba kumenya umuziki bakunda n’amarenga bakoresha

Ururimi rukura vuba vuba, amarenga n’amagambo y’impine nibyo bisigaye bikoreshwa cyane. Ugomba kuba uzi kugendera kuri uwo muvuduko kuko niba hari ikintu abakobwa banga ni umusore utajijukiwe n’imvugo cyangwa inyandiko zikoreshwa muri iyi minsi. Nubwo umuziki akunda waba utawukunda ariko uba ugomba kubyubaha.

Kumenya ibijyanye n’imyambarire

Umugabo utambara neza, aba yigaragaza nkaho ari umukene cyangwa se injiji. Ugomba kwiyitaho ukambara neza, ukambara ibijyanye naho ugiye, niba rwose ushaka kugirana gahunda n’abakobwa bavutse muri za 90 iga kwambara.

Ugomba kumenya niba koko akuze

Ugomba kumenya niba uwo mukobwa ushaka kugirana gahunda nawe akuze, bene abo bakobwa kubera imikurire bashobora kukuyobya ukagira ngo arakuze kandi ari umwana. Biba bisaba ko witonda kandi ugashishoza.

Hari n’ibindi byinshi ushobora kuba wakurikiza ariko zimwe mu nama zivuzwe ubashije kuzubahiriza kandi ukitonda ushobora kuzegukana umwe mu bakobwa bavutse mu myaka ya za 90.

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyarwandakazi w’icyamamare yasebejwe na mini ikabije mu kabyiniro

“Nkiri muto numvaga ndi umuhungu” umva amwe mu mabanga yo mu bwana bwa Queen Cha