Ku bantu bashakanye bifuza kumarana ubuzima bwabo bwose bakiri mu munyenga w’urukundo igihe kiragera umwe agatangira guharuruka undi biturutse ku mpamvu nyinshi zitandukanye.
Hari ubwo umwe mu bashakanye yumva yanze uwo bashakanye akamuzinukwa
ku buryo yumva atakifuza no kumureba. N’ubwo wumva wazinutswe uwo
mwashakanye kubera amakosa ashobora kuba yaragukoreye, umuti wa mbere
wabafasha si ugutandukana.
Ibyo wakora mu gihe wisanze biri kukubaho :
Banza urebe ko udashaka ko uwo mwashanye akurikiza ibyifuzo byawe gusa:
Ahanini usanga amakosa abashakanye baregana ashingiye ku kuba umwe yakoze ibyo undi adakunda cyangwa se atifuza. Nyamara ugomba kumenya ko ibyifuzo byawe bidahora ari ukuri kuko niba
iyo uwo mwashanaye akora ibinyuranije n’ibyifuzo byawe ukabifata
nk’ikosa, ibyo siko bigomba kugenda buri gihe.
Suzuma niba udashaka ko agukorera byinshi kurusha ibyo umukorera:
Hari abantu bahora bifuza ko babakorera ibyiza kandi no mu bashakanye
babamo, ugasanga aho kugira ngo we abanze akorere mugenzi we ibyiza,
ahora yibwira ko azabikora ari uko nawe yabanje gukorerwa ibyiza mbere.
Isuzume urebe ko wamukunze ntacyo ushingiyeho:
Kimwe mu bintu bituma umuntu atangira kumva azinutswe uwo bashakanye
ni uko hari ibintu runaka uba warashyize mu mutwe ko uzabonera kuwo
mwashakanye watangira kubibura ukumva utangiye kumwanga.
Kora urutonde rw’ibyiza yaba yaragukoreye cyangwa se ibyiza umubonaho
Kuba abantu bahora bareba ibibi gusa nabyo biri mu bituma ingo
nyinshi zisenyuka ugasanga niba uwo mwashakanye akoze ikosa rimwe uhita
wirengagiza ibyiza yakoze byose kubera icyo kibi kimwe akoze.
Suzuma ko udaterwa kumuzinukwa n’amakosa ya kera wanze kumubabarira:
Abantu batajya bababarira ngo birangire usanga nabo uko iminsi ishira
ari ko bazinukwa ababakoreye ikosa kuko uko umuntu akoze ikosa arigereka
kuri ya yandi ya mbere bikarushaho kumuremerera. Kubabarira ubikuye ku
mutima bigufasha kuruhuka kandi bikagufasha kubaka kuko kubakira ku byo
wanze kubabarira biruhanya ukazisanga utagishaka kubana nuwo
mwashakanye.
Kuzinukwa uwo mwashakanye bishobora guterwa n’amakosa agukorera ariko
na none hari ubwo usanga ayo makosa yivanga n’ayawe bikarushaho kuba
bibi. Haba ku wumva ko yazinutswe uwo bashakanye cyangwa se n’uwashaka
kwirinda kuzagera muri ibyo bihe bibi ni byiza ko wahora usuzuma ibyo
twavuze haruguru, bizagufasha kugaruka mu nzira nziza.
Src:www.pulse.com