Shad Gregory Moss, umwe mu baraperi bakomeye bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wamamaye muri muzika hirya no hino ku Isi ku izina rya ‘Bow Wow’, yamaze guhagarika muzika ku myaka 29.
Bow Wow yamenyekanye mu ndirimbo zinyuranye yagiye aririmba mu njyana ya Hip Hop zakunzwe na benshi barimo n’Abanyarwanda, muri izi ndirimbo harimo iyo yise ‘Fresh Azimiz’ yasohotse muri 2005, ‘Basketball’ yasohotse muri 2002, ‘You can get it all’ yasohotse muri 2009 n’izindi.
Inkuru ku guhagarika muzika kwa Bow Wow yamenyekanye ubwo nyir’ubwite yabitangarizaga Isi by’umwihariko abakunzi be miliyoni 3.16 bamukurikirana ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Kanama 2016.
Bow Wow yagize ati “nahoraga mbivuga mu myaka ishize ko ngomba kuva muri muzika mbere y’uko ngira imyaka 30, sinshobora kwibona ndapa[akora rap] ku myaka 30.â€
Abinyujije mu butumwa yageneye abamukurikira kuri Twitter, Bow Wow yagaragaje ko atewe ishema n’ibyo avuye muri muzika amaze kugeraho aho yahamije ko yacuruje hejuru ya miliyoni icumi z’amakopi(copy) y’imizingo(album) yagiye asohora.
Yagaragaje kandi ko ashimishijwe bikomeye n’ingendo (tours) esheshatu yakoze yigaragariza abakunzi be.
Yanditse ati “ndabisoje. Gusezera bivuze gusa ko ari igihe cy’urugendo rushya.†Yongeye ati “MURAKOZE. Nakuye Miliyoni zirenga 20 muri rap. Ni gute naba igisambo? Nshimiye buri cyose nagezeho.â€
Cyakora, n’ubwo Bow Wow avuye muri muzika, hari umuzingo (album) yise ‘NYLTH’ agomba gusohora mu mpera z’uyu mwaka, yanditse ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram ati “Album yanjye ya nyuma izayoborwa na marume Snoop na njye ubwanjye.â€
Amwe mu mateka ya Bow
Amazina yiswe n’ababyeyi ni Shad Gregory Moss, yavutse tariki ya 9 Werurwe 1987, avukira mu gace ka Columbus muri Leta ya Ohio, yatangiye muzika mu mwaka wa 2000 ubwo yari afite imyaka 13, icyo gihe yakoreshaga izina rya Lil’ Bow Wow akaba yaratozwaga kuririmba n’umuraperi Snoop Dogg.
Wikipedia.org ivuga ko Bow Wow umuzingo wa mbere yasohoye ari ‘Beware of Dog’ yashyize ahagaraga mu mwaka wa 2000, mu mwaka wa 2001 yasohoye undi muzingo yise ‘Doggy Bag’, mu mwaka wa 2003 Bow Wow yasohoye umuzingo yise ‘Unleashed’ akaba ari cyo gihe yatangiye kuririmba mu mazina ye hatagaragaramo ijambo ‘Lil’ yatangiranye muzika.
Mu rugendo rwe rwa muzika, Bow Wow yazamukiye mu nzu zifasha abahanzi kumenyekana(Lebels) zirimo iyitwa ‘Bad boy records’ y’umuraperi Puff Daddy, So so Def, Cash money na Republic.
Mu myaka 16 yari amaze muri muzika, Bow yabashije kwegukana ibihembo biba bihanzwe amaso n’abanyamuziki benshi bo muri Amerika anabasha gushyirwa ku ntonde z’ababa bahatanira ibihembo bitandukanye.
Bimwe mu bihembo yabashije kwegukana harimo icya BET, Billboard Music Awards, MTV Video Music awards Japan n’ibindi bitandukanye.
Bow Wow yagiye afatikanya kuririmba no gukina amafirime; ibintu nabyo abamukunda bahamya ko ashoboye, filime ya mbere yagaragayemo ni iyitwa ‘All about Benjaminins’ yasohotse mu mwaka wa 2002 aho yakinaga yitwa Cameo.
Uyu musore yanakinnye kandi muri filime yakunzwe na benshi yamenyekanye nka ‘The Fast and the Furious: Tokyo Drift’, iyitwa ‘Smallville’ n’izindi zitandukanye zagiye zikundwa na benshi.
Bamwe bati ‘Nta cyo tugushinja’
Benshi mu bakoresha imbuga nkoranya mbaga hirya no hino ku Isi bacyumva inkuru yo guhagarika muzika kwa Bow Wow bakomeje gusangizanya ubutumwa bugaragaza agaciro bahaga uyu musore aho abenshi bahuriza ku gushima uburyo yabafashije kurushaho kwiyumva muri muzika.
Nk’uwitwa Nathan Zed yanditse kuri Twitter ati “Bow Wow igitangaza cy’ibihe byose.â€