Mu gihe ugiye guhura n’umuhungu cg se umukobwa bwa mbere hari ibintu byinshi ugomba kwitwararika. Hano twagukusanyirije urutonde rw’ibintu 7 by’ingenzi ugomba kwitwararika kurusha ibindi.
1. Irinde kwambara imyambaro igukoza isoni
Aha kirazira kikaziririzwa kuba ugiye guhura n’umusore cyangwa umukobwa bwa mbere, ukambara imyenda ituma uwo muri kumwe akwibazaho cyangwa ngo akubonemo indi shusho runaka itandukanye n’iyo usanganywe.
2. Irinde kunywa ibisindisha
Niba ushaka ko uwo mugiye guhura bwa mbere agutega amatwi akakwemerera ubucuti, irinde kuba mu gihura ngo n’urangize unywe ibisindisha , kuko bishobora kugukura ku murongo wari uriho akakumvira ubusa.
3. Irinde kuvuga ku byerekeye uwo mwakundanaga
Umukobwa cyangwa umusore ugiye gutereta,guteretwa, si byiza ko aterura ikiganiro ku wo bahoze bakundana, kuko ashobora gutekereza ko ari we ufite mu bitekerezo, bityo we akaba ari ukumutesha umwanya akaba agucishijemo ijisho
4. Irinde kwinjira mu buzima bwite bw’uwo muhuye bwa mbere
Musore/Mukobwa ntukihutire kwinjira mu buzima bwite bw’uwo ugiye guhura nawe bwa mbere kuko bituma agufata nk’umuntu uhubuka cyangwa ufite izindi nyungu runaka ushaka bigatuma agutakariza ikizere.
5. Irinde kuvuga ibyerekeye imibonano mpuzabitsina
Abantu bagiye guhura bwa mbere by’umwihariko bagamije gutsura umubano w’ihariye, sibyiza ko uhingutsa amagambo yerekeye imibonano mpuzabitsina kuko azagufata nk’umuntu utagenzwa na kamwe.
6. Irinde kwereka uwo muhuye ko wifuza ko ajya kukugurira ( ibiryo/ibyo kunywa).
Iri ni ikosa rikomeye cyane ! Hari abakobwa bamwe bihanije iyi ngeso itarebeka neza imbere y’umusore, Kwifuza kugurirwa abakobwa nibo babigaragaza cyane kurusha abasore, Mukobwa uzirinde kwereka umuhungu muhuye bwa mbere ko yajya kukugurira. Hari igihe ushobora kubimwifuzaho nta mafaranga afite cyangwa yaba anayafite agatekereza ko icyo ukeneye atari urukundo ahubwo aribyo ushaka ko akugurira. Niba uhuye n’umuntu bwa mbere gerageza wiyoroshye ureke kwigira umuntu uzi ibintu byinshi wicishe bugufi, Uwo muri kumwe nabona ari ngombwa azagukorera n’ibyo utamusabye.
7. Kujya guhura n’umuntu bwa mbere uri kumwe n’indi nshuti yawe
Iki ni ikintu kitari cyiza na gato, niba ugiye guhura n’umuntu bwa mbere si ngombwa kwitwaza undi muntu. Ubaye utari wanamenyana n’umuntu neza warangiza ukikurikiza n’indi nshuti yawe ? Ese ubwo uwo muntu mugiye kureba mushoreranye yamenya ababwira iki ? hari igihe yari agukeneyeho ubunshuti ariko yabona uri kumwe n’undi waje aguherekeje akabireka. Imico y’abantu iratandukanye ushobora kugendana n’umuntu udafite umuco mwiza akaba yatuma n’uwo mugiye kureba agushyira mu gatebo kamwe nawe cyangwa agufata nk’uwo muntu nyamara wenda urengana.
Source: iwaculove