Uburyohe bw’urukundo bugaragara iyo ubonye abantu babiri bafite ubushobozi bwo kugira umubano urambye kandi mu gihe kirekire.
Hari abantu benshi baba mu rukundo ariko mu by’ukuri wareba ugasanga igihe cyari kigeze ko batandukana, buri umwe agakomeza ubuzima bwe.
Kuri ubu twabakusanyirije ibimenyetso bigaragaza ko igihe kigeze ugafata umwanzuro wo gutandukana n’umukunzi wawe.
1. Nta cyizere ukigirira umukunzi wawe
Niba nta cyizere ukigira umukunzi wawe igihe kirageze ko mutandukana kuko icyizere ari ikintu cy’ingenzi gituma abakundana bagumana. Iyo nta cyizere gihari urukundo ntirushobora gushinga imizi.
2. Ntimubasha kumvikana ku bintu by’ingenzi mu buzima bwanyu.
Niba utabasha kumvikana n’umukunzi wawe ku bintu by’ingenzi bireba ubuzima bwanyu, ni igihe cyo gutandukana nawe. Ibintu bijyanye n’umuryango,umutungo, idini bishobora kwangiza cyane umubano w’abakundana mu gihe batabyumva kimwe.
3. Ibishashi by’urukundo byarashize.
Niba utakiyumvamo ibishashi by’urukundo ndetse ukanagerageza bikanga bivuze ko nta rukundo ruri hagati yanyu, nta n’impamvu yo kugumana.
4. Ntimukiganira uko bikwiye.
Kimwe mu bimenyetso by’urukundo ruhagaze neza ni uguhana amakuru hagati y’abakundana, niba rero bidashoboka ko mugirana ikiganiro kirambuye kandi gikora ku mutima nta mpamvu n’imwe yatuma mugumana kuko mwaba muri guta umwanya.
5. Ubona atakigushyigikira.
Niba utekereza ko umukunzi wawe atagushyigikira mu byo ukora ndetse akenshi ukabona gahunda ze arizo zibanza imbere; iki n’ikimenyetso ko urukundo rwanyu ruri mu marembera.