Nk’uko bizwi hari igihe umugore ageramo agacura (imbyaro zigashira munda) icyo gihe ibyo biba ari hagati y’imyaka 45-55.
Bimwe mu bimenyetso byo gucura k’umugore
- Guhora wumva ushyushye no kuribwa umutwe.
- mu bimenyetso byo gucura
Kumva ufite icyunzwe mu mubiri
kubira ibyuya cyane cyane nijoro ibi nabyo biterwa n’igabanuka rya estrogen. - Kugira umushiha: ibi biterwa n’ihindagurika ry’imisemburo n’impinduka mu mubiri.
- Kutabona ibitotsi cyangwa se gusinzira nabi: igabanuka rya progesterone rishobora gutuma gusinzira bigorana.
- Gucika intege.
- Kuribwa umutwe.
Ingaruka zo gucura k’umugore
- Kurwaragurika.
- Koroha kw’amagufa.
- Kugabanuka k’uruhago bitera umugore kwihagarika cyane cyangwa se inkari zikaba zanamucika (incontinence urinaire).
- Inda ibyara nayo iragabanuka (atrophie vaginale).
Kugabanuka k’ubushake bwo gukora mibonano. - mpuzabitsina ndetse n’ububobere mu gitsina.
- Ibyago byo kuba warwara indwara z’umutima.
Kwiyongera kw’ibiro: bishobora guterwa n’uko igabanuka rya estrogen rituma umubiri ubika ibinure byinshi mu bice bimwe na bimwe.