Mu bihugu bimwe na bimwe byajenherejwe cyane n’ubujura,hari igihe abaturage bumva ko kumushyikiriza ubutabera akaregwa,agahanwa,agafungwa bidahagije ngo bicike kuko ejo n’ejo bundi icyaha cyasubirwamo,bagafata ingamba zo guhana icyi cyaha bivuye inyuma nk’uko mugiye kubyibonera mu mafoto.
Syria-Muri iki gihugu cya Syria nk’ibindi bihugu byiganjemo idini rya kisiramu,icyaha cy’ubujura gihanishwa gucibwa ikiganza nk’uko amategeko ya Sharia abisobanura neza.Mu mwaka wa 2011,kuri Twitter hashyizweho video y’umugabo waciwe akaboko nyumera yo kwemera icyaha cy’ubujura.
Somalia-Muri Somalia,hari igihano cy’ubugome bukabije,aho uwahamwe n’icyi cyaha atabwa mu butaka ari muzima kandi ahagaze,nyuma agaterwa amabuye kugeza apfuye,impamvu abanza gutabwa ni ukugira ngo ataza kwinyengambura mu gihe ari guterwa amabuye.Iyi foto ni iy’umugabo wari uri gutabwa,yaje kwicwa atewe amabuye
Muri Somalia ndetse hari n’igihano cyo gucibwa ikiganza cy’iburyo ndetse n’akaguru k’ibumoso ku bantu bafashwe biba.Aba basore uko ari bane,baje buri wese gucibwa ikiganza cy’ibumoso ndetse n’akaguru k’ibumoso kubera kwiba amafaranga n’imbunda.
Haiti-Mu gihe habaga umutingito wayogoje iki gihugu mu mwaka wa 2010,umujura yaje gufatwa ari gusahura abahunze,yaje gufatwa,arakubitwa,yambikwa ubusa,akururwa umuhanda wose ndetse birangira anatwitswe kubera icyaha cyo kwiba.
Uganda-Mu gihugu cy’Ubugande abajura ntago bemererwa kugezwa mu maboko y’abashinzwe umutekano kuko bakorerwa ubugome bwo kwicwa rubozo birangira akenshi banatwitswe
Singapore-Mu gihugu cya Singapore,igihano cy’umujura ni ugucirwa urubanza agahanishwa umubare w’inkoni azakubitwa ku munsi,akajya yitaba ku masaha yabwiwe agakubitwa abantu bareba kugeza umubare wuzuriye.