Akenshi usanga abantu birukira mu rukundo ndetse bagahangayikishwa no kuba nta bakunzi bafite bigatuma baba bameze nkabari ku gitutu cyo gushaka umukunzi.
Gusa muntu, ubanze umenye ibi mbere y’uko utangira gukundana.
1. Ugomba kuba witeguriye kubabara, bizaba byiza n’utababara, ariko abantu benshi bajya mu rukundo biteze ibyiza gusa, ariko iyi batandukanye nabo bakundanaga kwihangana birabananira agahinda kakabegeka kubera batabyiteguye.
2. Guha ikaze undi muntu mu buzima bwawe, usanga benshi kino kintu batacyitaho ariko mu byukuri no ingenzi, iyo igiye gukundana n’umuntu biba bisa nkaho ugiye kumuha karibu mu buzima bwawe ndetse mugatangira gusangira byinshi, ugomba rero kubyimenyereza mbere.
3. Gukundana bishobora gutuma ugira umunsi mubi, agahinda, kutaruhuka ndetse n’umunaniro bino bigatuma udakora akazi neza, ibi rero ugomba kubyitoza mbere y’uko biba kuko ntawamenya.
4. Kumenya aho ugomba kugarukira( imipaka) , usanga abantu benshi iyo byakunze bahita bemerera byose umukunzi wabo, bikagora iyo udashoboye gushyiraho ahatarengwa ndetse ngo unahagenzure, nimba bitabaye usanga ubuzima bwawe bwirirwa buzenguruka k’umuntu umwe.