in

Dore amazina y’abakinnyi 5 bahawe amakarita y’imituku ku mukino wa mbere bakimara kugurwa

1, Joao Felix

Kuri uyu wa Kane nibwo Joao Felix yahawe ikarita itukura ari gukina umukino wa mbere muri Chelsea, ariko ntabwo ariwe bibayeho bwa mbere kuko hari n’abandi bakinnyi byabayeho.

Mu mikino ya Premier League yo ku munsi wa 19 ikipe ya Chelsea yahuye n’uruva gusenya, itsindwa na Fulham ibitego 2-1. Ibitego bya Fulham byatsinzwe na Willian ku munota wa 25 ndetse na Viniciusu ku munota wa 73, naho 1 cya Chelsea cyo cyatsinzwe na Koulibaly ku munota wa 47.

Muri uyu mukino Chelsea yakinishije umukinnyi baherukaga gusinyisha muri iki cyumweru ariwe Joao Felix. Uyu mukinnyi wari witwaye neza yaje guhura n’ibibazo ahabwa ikarita y’umutuku ku munota wa 57, ubwo yakubitaka amenyo y’inkweto umukinnyi wa Fulham witwa Tete. Joao Felix watijwe Chelsea avuye muri Atletico Madrid, nyuma yo guhabwa ikarita y’umutuku azasiba imikino 3.

Ikosa Joao Felix yaraye akoze rikamuhesha ikarita y’umutuku

Uyu mukinnyi ukomoka muri Portugal, ntabwo ariwe wenyine wahawe ikarita itukura ku mukino wa mbere akinnye. Dore bamwe mu bandi bakinnyi byabayeho mu mikino ya shampiyona y’u Bwongereza:

2, Serge Aurier

Ntabwo bitunguranye kubona myugariro ukomoka Cote d’Ivoire ari kuri uru rutonde, uyu mukinnyi akunda kurangwa no kutagira ubwoba bwo gukorera amakosa abakinnyi ari kubaka imipira. Nyuma y’uko agiye muri Tottenham avuye muri Paris Saint-Germain mu mwaka wa 2017, yakinnye umukino wa mbere bakina na West Ham.

Uyu mukinnyi ku munota wa 64 yabonye ikarita y’umuhondo, nyuma y’iminota 6 gusa yongeye abona indi karita y’umuhondo ku ikosa yarakoreye Andy Caroll, bihita bibyara ikarita itukura asohoka mu kibuga gutyo.

3, Laurent Koscielny 

Uyu mukinnyi yavuye muri Arsenal ariwe Kapiteni wayo, ariko ibyamubayeho ku munsi wa mbere ntabwo azabyibagirwa. Umukino we wa mbere yawukinnye bahura na Liverpool kuri Anfield.

Uyu mukinnyi w’umufaransa wakinaga inyuma hagati mu gice cya mbere yabanjwe kugorwa na Joe Cole wakinaga muri Liverpool, bituma amukorera amakosa menshi ahabwa ikarita y’umuhondo imwe mu gice cya mbere. Mu gice cya kabiri Laurent Koscielny yabonye ikarita ya kabiri y’umuhondo bibyara iy’umutuku, ahita asohoka mu kibuga gutyo ku mukino we wa mbere yarakinnye.

4, Gervinho

Gervinho yakoze akazi gakomeye afasha Lile gutwara Ligue 1, bituma aza muri Arsenal. Uyu mukinnyi yaje ashyigikiwe na Arsene Wenger byimazeyo, ariko abafana ba Arsenal bo batamushaka. Umukino wa mbere yakinnye ni uwa Newcastle.

Uyu mukinnyi ukomoka mu gihugu cya Cote d’Ivoire wakinaga yataka yashatse gutsinda igitego ku mukino we wa mbere, bituma agwa mu rubuga rw’amahina ashaka penariti ariko umusifuzi arayimwima.

Umukinnyi wakinaga uri Newcastle witwa Joey Barton yateye amagambo Gervinho amushinja kwigisha bituma amukubita urushyi ahabwa ikarita y’umutuku gutyo, ku mukino we wa mbere yarakinnye kuva yagurwa.

5, Kagisho Dikgacoi

Uyu mukinnyi ukomoka muri South Africa yategereje imyaka myinshi kugira ngo akine umukino wa mbere muri Premier League, bitewe n’uko yari yarabuze ibyangombwa bibimwemerera.

Dikgacoi yakiniraga Fulham, amahirwe ya mbere yo kujya mu kibuga yayabonye bakinnye na West Ham n’ubwo bitamuhiriye ko arangiza umukino. Uyu mukinnyi yakubise umugeri mu maso Scott Parker wa West Ham bituma umusifuzi amuha ikarita y’umutuku atazuyaje, ku mukino we wa mbere yari akinnye kuva yagurwa.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Rutahizamu wirutsweho n’amakipe akomeye ururimi rukaba karovati agiye kugurishwa hanze y’u Rwanda

Napoli yikoreje Juventus akeso k’ipfunwe