in

Dore akamaro ushobora kuba atari uzi ko gutongana n’umukunzi wawe.

Abahanga mu mibanire bemeje ko ingo zibanye neza kandi zikomeye mu buryo bwose, ari za zindi zigira ibihe byo kutumvikana, rimwe na rimwe, bitandukanye n’ibyo bamwe bibwiraga mbere yo gusoma iyi nkuru. Mu rukundo rwanyu ntimukwiriye kugira isoni zo kuganira ku kintu runaka, ngo mube mwanagishwanaho by’akanya gato. Hari ibintu bizasaba ko mubiganira ho muri mwenyine kandi icyo gihe igitekerezo cya mugenzi wawe, ntigikwiriye guhita kikwemeza ko ibyo yakubwiye byose, ari ukuri.

Niba utaremera neza ko intonganya ari nziza hagati yanyu mwembi, iyi nkuru ni iyawe!

1.Bikomeza urukundo rwanyu

Iyo abantu barenze babiri bazi kwicara bakaganira ku ntego zabo no ku bibazo bafite bakabikemura neza, bituma umubano wabo ukomera cyane. Aha niho uzumva utuje kubera byose wabyikemuriye.

2.Bigabanya guhangayika

Guhangayika no kugira ibyiyumviro bibi mu rukundo ntabwo bizana igisubizo cyiza. Iyo mwagize intonganya hagati yanyu zikarangira mwumva mutuje ndetse mwumva muguwe neza kuko buri wese aba yagaragaje uruhande abogamiye mo noneho mugashaka umuti.

3.Bigaragaza ingano y’ubushake buri hagati yanyu mwembi

Ukuri ni uko, ubushake mugira mu kwikemurira ibibazo bigaragaza ko mwembi muhangayikishijwe n’umubano waanyu.

4.Bituma mwumva ko mushoboye

Iyo mwembi mwagize intonganya ariko bikarangira muri kumwe, bituma mwumva mukomeye, ndetse mukumva mutekanye kandi mushoboye kuko mwashoboye kwikemurira icyari kibahangayikishije. Muziyizera kurushaho kandi mwumve ko umubano wanyu ntawawubasha.

5.Intonganya zituma mumenya ingano y’ikibazo mufitanye

Niba mutajya muganira ku bibazo mufitanye mwembi, bizababangamira kandi bize mu gihe mutazi. Nimubasha kwicara mukaganira ku kibazo cyanyu mufitanye cyangwa gihari hagati yanyu muzabona igisubizo cyiza.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Karabaye: Mundebere noneho ibibaye kuri wa mukobwa uri mu ndirimbo ya Juno Kizigenza 😳

Umushoferi w’umukene yasibye ikizami cy’akazi akora igikorwa cyazamuye imbamutima za benshi.