in

Umushoferi w’umukene yasibye ikizami cy’akazi akora igikorwa cyazamuye imbamutima za benshi.

Umushoferi w’umukene yakoze benshi ku mutima ubwo yirengagizaga ikizamini cy’akazi akajya kurokora ubuzima bw’umuntu wari wakoze impanuka y’imodoka.

Uyu wari ugiye mu kizamini cy’akazi yahise ahura nikindi kizamini gikomeye, cyo guhitamo gukomeza kujya mukizami cy’akazi cyangwa se gufata umwanya we akawuharira mugukiza ubuzima bw’uwari wafatiwe mu mpanuka. Kugira ngo wumve ko Aaron uyu yari ari habi, nuko wabanza ukamenya ko yari avuye muri gereza, bivuze ko yari akeneye akazi kurusha ibindi byose umuntu yakenera. Icyakora uyu yitesheje amahirwe y’akazi yari agiyemo yiyemeza gukiza uwari uri mukaga.

Uyu aho gukomeza aho ikizamini cyari bubere, yahisemo gusubika urugendo ajya gufasha shoferi wari wakoze impanuka. Aganira n’itangazamakuru, Aaron yavuze ko mu gitondo akibyuka atariwe warose bucya ngo ajye gukora ikizami cy’ikiganiro cyizwi nka “interview” uyu ubwo yari ari mu modoka ya bus yerekeza mukizami cy’akazi nibwo banyuraga ku modoka yakoze impanuka akiyemeza kuva muri ya bus akajya gutabara uwakoze impanuka, iyo bus yahise imusiga kuburyo bitari gukunda ko yagera aho yagombaga gukorera ikizamini ku gihe.

Akigera kuriyo modoka yaguye, yakuyemo umushoferi wayo amuzana hanze, agerageza gupfuka ibikomere byavaga amaraso menshi ndetse aramuturisha amubwira ko ntacyo ari bube. Yakomeje amubwira ati: “umuryango wawe uragukeneye, komeza ufungure amaso kugira ngo uze kubasha kuwubona” ubwo yajyaga gutabara uyu mushoferi, amahirwe yakazi yaragiyemo yahise arangirira aho, uwo munsi ngo yari afite amadorali abiri yonyine ku mufuka (asaga ibihumbi 2000 by’amanyarwanda)..

Mu minsi micye abamubonye ku makuru batewe n’amarira y’ibyishimo nukuntu umuntu yitangiye undi akemera akabura akazi, bahise bamuteranyiriza amafaranga yo kumufasha agera ku bihumbi 50,000 by’amadorali (miliyoni zisaga 50 Rwf).

Sibyo gusa kuko ubu Aaron amaze guhamagarwa n’ibigo byinshi bimwemerera akazi ndetse ubu niwe wenyine uzicara agahitamo aho azajya gukora

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore akamaro ushobora kuba atari uzi ko gutongana n’umukunzi wawe.

Ifoto ya Yolo The Queen mbere y’uko ajya kwiyongeresha