in

Dorcas na Vestine bavuze agahinda bagize mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo yabo nshya.

Hashize amasaha make Vestine na Dorcas basohoye indirimbo ‘Ibuye’, bavuga ko ari indirimbo yabagoye kuko ubwo bari bavuye gufata amashusho yayo, umuhanzi Chriss Easy ari na we wafashe amashusho y’iyi ndirimbo yakoze impanuka ikarita(memory card) yari ariho ikameneka biba ngombwa ko bayasubiramo.

Aba bakobwa baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, bamaze kwigarurira imitima ya benshi, basohoye indirimbo ‘Ibuye’ igaruka ku buryo Imana idatererana abana bayo, icyo umuntu aba asabwa ari ukwizera gusa.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI Tv kuri Youtube Vestine yatanze urugero kuri iyi ndirimbo uburyo bafashe amashusho yayo maze uwayafashe agakora impanuka, amashusho akangirika ariko Irene akongera akishyura agasubirwamo.

Ati “urugero natanga ni nk’ibintu byatubayeho muri iyi ndirimbo ‘Ibuye’, twafashe amashusho, byose arabyishyura ibyo twakoresheje, aho twakoreye arahishyura, noneho turangije Chriss Eazy akora impanuka gato baramuhusha ikarita (memory card) baba barayigonze, arongera yishyura ibindi aho twakoreye, ibyo twakoresheje byose arabyishyura.”

Chriss Eazy ni we wayoboye iyi ndirimbo mu buryo bw’amashusho(video director) yakoze impanuka ubwo bari basoje kuyikorera kuri Romantic Garden.

Dorcas na Vestine bakaba bari mu maboko ya MIE ari yo irereberera inyungo zabo mu muziki, bavuga ko M Irene akaba umuyobozi wa MIE atajya asinzira akora byinshi kugira ngo batere imbere birenze n’inyungu yaba abikuramo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Gas ikoze ishyano i Kigali.

Umunyamakuru wamamaye kuri Radio y’u Rwanda yasezeranye n’umukunzi we.