in

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Donatha

Amazina

Iri zina ryitwa ab’igitsina gore, rifite inkomoko mu rurimi rw’ikilatini, risobanura “Uwatanzwe n’Imana” mu rurimi rw’igitaliyani, ni Donata ari naho iri zina rikomoka. Ubushakashatsi bwagaragaje ko abenshi bitwa iri zina bakomoka mu Rwanda no muri Tanzania.

Imiterere y’abantu bitwa izina Donatha

Donatha yitekerezaho kandi akiyitaho ntabwo akunda kwita ku bandi. Iyo bibaye ngombwa ko atanga ubufasha yahitamo kubuha ab’igitsina gabo kurusha abagore cyangwa abakobwa bagenzi be. Muri we aba yumva atifitiye ikizere cyane kandi agira gushidikanya. Iyo aketse ko abandi bantu bamusuzuguye, agerageza kubereka ko abarusha agasuzuguro, gusa iyo ari abantu akeka ko ashobora kuzakenera abasekera inseko y’uburyarya cyangwa agahitamo kwicecekera gusa ntagaragaze amatangamutima ye. Iyo agize ibibazo by’amafaranga, Donatha ahitamo kuba yakwishyira mu Mana kuko aba yumva ariho honyine hamuha gutuza cyangwa akajya mu bindi bimurangaza bituma adatekereza cyane. Gusa ntagira ubunebwe kandi nta kwihangana agira, ashakisha kuba yaba umuntu ukomeye uvuga rikijyana. Iyo akiri umwana, aba ari umunyamujinya kandi ugirira abandi bana ishyari. Agomba kurerwa mu buryo bwitondewe kandi ntateteshwe kugira ngo iyo mico mibi aba afite itamwokama. Donatha ntiyihanganira na gato amakosa n’intege nke ku babyeyi be, cyane cyane se. aba yumva bakagombye kuba intangarugero muri byose.

Ibyo Donatha akunda

Aba yumva yaba intangarugero ku bandi kandi akaba umuntu ukomeye cyane. Mu rukundo niwe ufata iya mbere mu kwita ku mukunzi we kandi akunda abasore b’abanyabwenge. Gusa kubera inyota agira yo gutegeka, biramugore kubangikanya kwita ku mukunzi we no kumutegeka. Mu rugo rwe, ntiyifata nka mutima w’urugo, ahubwo yiyumva nk’umuyobozi w’urwo rugo. Aba yumva yakora akazi kajyanye no gutegeka cyangwa kuyobora, twavuga nk’igipolisi, ibindi akunda ni ibituma ataba afite umuha amabwiriza, nko gucuruza n’ibindi.

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Dominique

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Donatien